Indirimbo ya Meddy yaciye agahigo ko kurebwa n’abasaga miliyoni 100
Imyidagaduro

Indirimbo ya Meddy yaciye agahigo ko kurebwa n’abasaga miliyoni 100

MUTETERAZINA SHIFAH

May 17, 2024

Umuhanzi Meddy yaciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere ugize indirimbo imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 100 akaba asanze abandi bahanze b’ibyamamare mu Karere kuri uru rwego.

Mu gihe cy’imyaka igera kuri itandatu ayishyize ku rubuga rwe rwa YouTube, indirimbo Slowly y’umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yatumye aca agahigo ko kuba umunyarwanda wa mbere ufite indirimbo imaze kurebwa n’abantu benshi kuko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 100.

Ni indirimbo yashyize ahagaragara tariki 23 Kanama 2017, ikaba imaze kuzuza abayirebye barenga miliyoni 100(Views), abayikunze  522 ( Likes), ibintu bimugira  uwa mbere wanditse aya mateka mu  muziki nyarwanda.

Meddy aciye ako gahigo mu Rwanda mu ndirimbo Slowly, mu gihe mu Karere ayo mateka amaze gukorwa n’abahanzi barimo Zuchu waririmbye Sukari, na Fally Ipupa waririmbye Eloko Oyo na zo ni zimwe mu ndirimbo zaciye ako gahigo.

Indirimbo Slowly ya Meddy iciye ako gahigo, mu gihe uwo muhanzi yamaze kwiyegurira gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ibitarakiriwe neza n’abakunzi b’ibihangano bye.

Kugeza ubu Meddy amaze gukora indirimbo ebyiri zo kuryamya no guhimbaza Imana, gusa mbere yo gufata uwo mwanzuro hari izindi enye yari yarashyize ahagaragara, zirimo Ngirira Ubuntu, Ntacyo nzaba, ijambo ndetse na Holly Spirity yashyize ahagaraga mu 2013.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA