Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto yirukanye bitunguranye Abaminisitiri batanu barimo; Minisitiri w’Imari, Sri Mulyani Indrawati, uw’Urubyiruko na Siporo n’abandi batatu nyuma y’imyigaragambyo iherutse yamaganaga Guverinoma.
Ayo mavugurura ya Perezida Prabowo akurikiye imyigaragambyo yaguyemo abantu 10 aho abantu bagaragaje kutishimira ubutegetsi no kwamagana imyanzuro yo kongerera arenga ibihumbi 3 by’amadolari ku mishahara y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Abigaragambya bavuze ko ibyo ari ukubakandamiza no kubangamira ubukungu bw’igihugu.
Bigaragambije bamagana Guverinoma itita ku baturage bayo aho ubukene n’ubushomeri byugarije urubyiruko abandi bakaba bakora imirimo iciriritse idatuma babaho.
Imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego mu ntangiriro za Nzeri, yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu Mujyi i Jakarta, no kuri za kaminuza zitandukanye yamagana iryo hohoterwa n’imishahara mike.
Yari yateguwe n’abanyeshuri n’ishyirahamwe ry’amakoperative y’abagore aho bigaragambirije mu bice bitandukanye bamagana iyicwa ry’umushoferi w’umucuruzi uherutse kwicwa n’inzego z’umutekano zimugonze.
Amashyirahamwe y’abanyeshuri ba kaminuza yemeje ko polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’amasasu mu bigaragambya mu rwego rwo kubatatanya.
Minisitiri w’Ubukungu, Airlangga Hartarto yatangaje ko abantu 8 ari bo baguye muri iyo myigaragambyo kuva mu mpera za Kanama mu gihe Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko yaguyemo abantu 10 mu gihe abarenga 20 baburiwe irengero.
Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto akomeje guhura n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu, kwangwa n’abaturage n’ibindi bibazo byugarije igihugu.