Indonesia: Bane bapfuye, benshi baburira mu mpanuka y’ubwato
Mu Mahanga

Indonesia: Bane bapfuye, benshi baburira mu mpanuka y’ubwato

KAMALIZA AGNES

July 3, 2025

Abantu bane ni bo bamaze kubarurwa ko bapfuye mu gihe abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero nyuma y’uko ubwato barimo bukoreye impanuka i Bali muri Indonesia.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi barenga 60 bwakoze impanuka ku mugoroba wo ku 02 Nyakanga ubwo bwavaga i Banyuwangi mu nkengero z’u Burasirazuba bwa Java, bwerekeza i Bali, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe ubutabazi.

Nubwo icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana ariko inzego z’ubutabazi zatangaje ko zimaze kurokora abantu 31 mu gihe  ibikorwa byo gushakisha abandi barohamye bigikomeje.

Iyo mpanuka yabaye Perezida w’icyo gihugu, Prabowo Subianto ari mu ruzinduko rw’akazi ariko yahise ategeka ko hatangwa ubufasha bwihuse ndetse hagakorwa iperereza ryimbitse ku cyateye impanuka.

Inzego z’ubutabazi zemeje ko hari abo zarokoye impanuka y’ubwato muri Indonesia mu gihe abandi bakomeje gushakishwa

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA