Kuri uyu wa 02 Nzeri 2025, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Indonesia iri mu Mujyi i Jakarta, no kuri za kaminuza zitandukanye haramukiye imyigaragambyo yamagana ihohoterwa n’imishahara mike, yateguwe n’abanyeshuri ndetse n’ishyirahamwe ry’amakoperative y’abagore.
Abanyeshuri ba Kaminuza y’Abayisilamu, (UNISBA) n’iya Bandung batangaje ko inzego z’umutekano zateye izo kaminuza mu buryo butunguranye zitera ibyuka biryana mu maso mu bigaragambya bamagana iyicwa ry’umushoferi uherutse kwicwa n’izo nzego.
Imyigaragambyo ikomeje mu gihugu hose inagamije kwamagana ikoreshwa nabi ry’ingengo y’imari ya leta, ihohoterwa rikorerwa abaturage, kwamburwa ijambo ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, imishahara idahagije n’urupfu rw’umushoferi w’umucuruzi uherutse kugongwa na polisi.
Amashyirahamwe y’abanyeshuri ba kaminuza yemeje ko polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’amasasu mu bigaragambya.
Minisitiri w’Ubukungu, Airlangga Hartarto yatangaje ko abantu 8 ari bo baguye muri iyo myigaragambyo kuva mu cyumweru gishize.
Gusa raporo z’amashyirahamwe yigenga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu zigaragaza ko abagera kuri 20 baburiwe irengero mu mijyi itandukanye.
Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto akomeje guhura n’ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu mu gihe abakozi bakomeje kwijujutira umushahara muto utagize icyo ubamariye.
Iyo myigaragambyo kandi yatumye Perezida Prabowo asubika uruzinduko rw’akazi yagombaga kugirira mu Bushinwa, aho yari kwifatanya n’icyo gihugu kwizihiza imyaka 80 ishize intambara y’Isi ya kabiri irangiye.
Mu cyumweru gishize ni bwo imyigaragambyo yadutse iza kurushaho gukaza umurego nyuma y’imodoka ya polisi yagonze umuturage.
Byatumye abaturage batwika inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko abarenga 5 barapfa abandi barakomereka, bafunga imihanda banangiza inzu z’ubucuruzi.