Abantu batatu bapfuye abandi batanu bakomerekera mu nkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko iri mu Mujyi wa Makassar mu Ntara ya Sulewesi mu Burasirazuba bwa Indonesia, bishinjwa abigaragambya.
Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza muri icyo gihugu cyemeje ayo makuru mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa Gatandatu kivuga ko iyo nkongi yadutse ku mugoroba wo ku 29 Kanama aho babiri bahapfiriye undi umwe akagwa mu bitaro.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP cyatangaje ko abandi batanu bakomerekejwe n’inkongi bajyanywe mu bitaro mu gihe abagera kuri 200 bakomerekeye mu myigaragambyo.
Uburakari bw’abigaragambya bwazamuwe n’amashusho yasakaye y’urupfu rw’umugabo wari utwaye ibicuruzwa kuri moto wagonzwe na Polisi.
Ibyo byatumye benshi bajya mu mihanda batangira kwigaragambya bamagana ibikorwa n’inzego za Leta n’imishahara igayitse ihabwa abakozi.
Iyo myigaragambyo yasakaye mu Mijyi itandukanye irimo uwa Bandung, aho abigaragambya bibasiye inzu z’ubucuruzi, amabanki, amaresitora ndetse bahangana n’inzego z’umutekano zabateraga ibyuka biryana mu maso.
Icyakoze Polisi yatangaje ko yafashe abantu barindwi ngo bakorweho iperereza ku rupfu rw’uwo mugabo wari utwaye ibicuruzwa kuri moto.
Perezida w’icyo gihugu, Prabowo Subianto yasabye abaturage gutuza ategeka ko hakorwa iperereza kuri izo mvururu ndetse asura umuryango w’uwo mushoferi.