Indwara y’igituntu iracyahangayikishije u Rwanda

Indwara y’igituntu iracyahangayikishije u Rwanda

KAMALIZA AGNES

March 24, 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’UBuzima (RBC) kigaragaza ko indwara y’igituntu ari imwe mu zigihangayikishije kuko u Rwanda rugifite abarwayi 62 mu baturage ibihumbi 100. Ni mu gihe ibipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bigaragaza ko iyo indwara ku Isi idahangayikishije cyane aho bigaragaza ubwandu bw’abarwayi 10 mu bihumbi 100.

Ubwo hazirikanwaga umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Igituntu kuri uyu wa 24 Werurwe 2026, RBC yagaragaje ko iyo ndwara mu Rwanda igihari kandi ihangayikishije, bityo abantu bakwiye kwitabira kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare kuko ivurwa ku buntu kandi hejuru ya 90% by’abayivuza barakira.

Umuyobozi mu Ishami ryo kurwanya Igituntu muri RBC, Dr Habimana Mucyo Yves avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko iyo ndwara ihari bakayisuzumisha batararemba. Yagize ati: ”Indwara y’Igituntu iracyahari kandi serivise zo kuyivura zitangirwa ubuntu hirya no hino ku mavuriro. Kiravurwa kigakira kuko hejuru ya 90% by’abarwayi twagize mu myaka ibiri ishize baravuwe kandi barakira neza.”

Bimwe mu bimenyetso by’Igituntu harimo kugira inkorora irenze ibyumweru bibiri, guhinda umuriro mu bitugu, gucika intege, ikirezirezi mu kanwa, gucika intege, gutitira, guta ibiro n’ibindi. RBC igaragaza ko Igituntu kiri mu ndwara 10 za mbere zihitana abantu benshi ku Isi kikaba kandi kimwe mu byuriririzi bikunze kuzahaza abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

RBC igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 wagaragaje ko mu Rwanda hari abarwayi b’Igituntu 8,196, 2023/24 bari 8,551 naho mu 2022/23 bari 9,842.

Ni mu gihe ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima bwa 2020, (DHS7) bwagaragaje ko 68% bonyine by’ababajijwe ari bo bafite ubumenyi ku buryo indwara y’igituntu yandura.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA