Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko kugeza ubu kigihangayikishijwe n’indwara z’ubuhumekero nk’umusonga n’izindi kuko ziza ku isonga mu zica abana cyane mu gihugu.
Ni mu gihe mu Rwanda umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ku mwaka uri hagati y’ibihumbi 13 n’ibihumbi 15, aho abenshi muri bo bicwa n’umusonga.
Sibomana Hassan, Umuyobozi mu Ishami ry’inkingo muri RBC, avuga ko umusonga ari indwara ihangayikishije cyane kuko ihitana abana benshi bari munsi y’imyaka itanu.
Ati: “Iyo urebye mu ndwara ziduhangayikishije zica abana bari munsi y’imyaka itanu, iziza ku mwanya wa mbere ni indwara z’ubuhumekero, hakaba higanjemo indwara y’umusonga”.
Yongeyeho ko hakiri umubare munini w’abana bapfa bazize iyi ndwara, nubwo ivurwa ndetse ikaba inafitiwe urukingo ku dukoko tumwe na tumwe. Gusa yizeza ko uwo mubare ugenda ugabanyuka.
Sibomana avuga ko ku rwego rw’Isi nta rukingo ruhari rukingira udukoko tw’umusonga twose nubwo mu Rwanda hari urwifashishwa rukingira udukoko 13 gusa.
Ati: “Dufite urukingo rukingira indwara z’umusonga ariko ntituri ku kigero cyo kuvuga ngo twabona inkingo z’udukoko twawo twose, nta nubwo zihari ku rwego rw’Isi. kugeza ubu urukingo dukoresha rukingira udukoko 13 ariko hejuru yutwo hari utundi dushobora kuba twatera indwara”.
Umusonga ni indwara ifata mu bihaha by’umuntu cyane cyane abana, ikabatera guhumeka nabi akagira umuriro mwinshi ndetse akaba yakurizamo n’urupfu.
Mu bimenyetso byerekana ko umwana arwaye umusonga hari ukugira inkorora no guhumeka insigane ndetse ashobora kugira umuriro cyangwa ntawugire.
Umwana urembejwe nawo ashobora kunanirwa kurya no kunywa, guta ubwenge, kugira ubushyuhe bw’umubiri buri munsi y’ibipimo bisanzwe ndetse no kugagara.
Sibomana akomeza avuga ko umusonga ushobora guterwa no kuba umwana yahumeka umwuka wanduye,isuku nke ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko indwara y’umusonga ari yo iza ku isonga mu guhitana abana benshi ku Isi batarageza ku myaka itanu, kuko wihariye 18%.