Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Batayo za RWANBATT-1 na RWANBATT-3 n’abapolisi b’u Rwanda (RWA-FPU) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga mahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ku bufatanye n’Umuryango Society for Family Health South Sudan (SFH), basoje igikorwa cy’iminsi ibiri cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu, aho bavuye abaturage 946 bo mu gace ka Luri-Rokwe mu nkengero zako no mu nkengero z’umujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.
Iki gikorwa cyabereye ku Kigo Nderabuzima cya Luri-Rokwe, aho abaturage bahawe serivisi zirimo guzumwa, kuvurwa no guhabwa imiti ivura indwara zitandukanye zandura n’izitandura.
Izo ndwara zirimo iz’amaso n’amenyo, umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete n’indwara zifitanye isano n’isuku nke. Hatanzwe kandi serivisi zo kwita ku bagore batwite ndetse no kwisuzumisha indwara zitandukanye.
Umuhango wo gusoza iki gikorwa witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr James Wanyi Tom, Umuyobozi wungirije wa RWANBATT-3 Lt Col Maurice Kayinamura n’Umuyobozi Wungirije wa RWANBATT-1 Maj Robert Muhayimana, Umuyobozi wa RWA-FPU, SSP Dative Iribagiza n’uhagarariye Umuryango Society for Family Health South Sudan, Umuhoza Solange.
Dr. James Wanyi Tom wari uhagarariye Guverinoma ya Sudani y’Epfo yashimiye Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda ku ruhare bakomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Sudani y’Epfo.
Yagaragaje ko aka gace gafite imbogamizi mu kubona serivisi z’ubuvuzi, zirimo ibura ry’imiti n’abakozi batanga serivisi z’ubuvuzi bafite uburambe.
Yashimangiye ko Guverinoma yiyemeje gukomeza gukorana n’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa bya gisirikare n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi wungirije wa RWANBATT-3 Lt Col Maurice Kayinamura yashimiye Minisiteri y’Ubuzima, itsinda ry’abaganga n’abaturage bitabiriye iki gikorwa ndetse yizeza abaturage ko Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bazakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage mu gihe cyose bari mu butumwa bwabo.
Umwe mu bagenerwabikorwa, Abalo Yunis, yashimiye Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda ku bwo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu. Yasobanuye ko we n’abana be bari barwaye, bityo bakaba bashimishijwe no kubona ubuvuzi nta kiguzi. Yasabye Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda gukomeza gufasha abaturage bugarijwe n’ibibazo kandi ashimangira ko bazakomeza ubufatanye na bo.
Uretse serivisi zo kwisuzumisha no kuvurwa, itsinda ryakoze ubukangurambaga ku bimenyetso by’indwara ya Ebola n’ingamba zo kuyirinda mu gihe hari impungenge z’ikwirakwira ryayo mu bihugu bituranye na Sudani y’Epfo.
Iki gikorwa kigaragaza ubushake buhoraho bw’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bwo kurinda abaturage bugarijwe n’ibibazo, gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage no kunoza uburyo abaturage babona serivisi z’ibanze z’ubuvuzi mu duce bashinzwe gukoreramo akazi.


