Ingabo za EASF ziri gukorera imyitozo mu Rwanda
umutekano

Ingabo za EASF ziri gukorera imyitozo mu Rwanda

ZIGAMA THEONESTE

October 19, 2026

Abagize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (The Eastern Africa Standby Force – EASF), baatangiye imyitozo mu Rwanda yo gucunga neza ibikoresho bya gisirikare mu kwitegura guhangana n’ibibazo bikeneye ubutabazi bwihuse.

Imyitozo ijyanye no gutegura no gucunga ibikoresho n’ibindi bikenerwa mu bikorwa bya gisirikare (Logistics Map Exercise – LOG MAPEX) by’Ingabo za EASF, yatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.

Iyi myitozo ihurije hamwe abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu icyenda bigize EASF, ikaba izamara ibyumweru bibiri, aho izarangira ku wa 30 Ukwakira 2026. Igamije kureba uburyo ibihugu byo muri aka karere byihutira kohereza ingabo aho zikenewe, kuzigezaho ibikoresho n’ibindi bizifasha gukomeza ibikorwa mu gihe cy’amakimbirane, ibiza n’ibindi bikeneye ubutabazi bwihuse.

Intego kandi ni ukugerageza gahunda zo kohereza ingabo, kugaragaza ibibura mu bijyanye n’ibikoresho n’imicungire yabyo, no kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu kugira ngo EASF izabashe gutabara neza igihe habaye ikibazo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, wafunguye ku mugaragaro iyi myitozo, yasabye abayitabiriye kugaragaza ibibazo biri mu mikorere no gushaka ibisubizo bifatika byatuma izi ngabo zirushaho kwitegura.

Yavuze ko iyi myitozo ari umwanya wo gusuzuma ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zishobora kubaho, kugerageza gahunda zateguwe, gusobanura inshingano za buri wese no kunoza imikoranire hagati y’ibihugu bitanga ingabo n’abandi bafatanyabikorwa.

Gen. Muganga yongeyeho ko ibizava muri iyi myitozo bikwiye kugaragaza impinduka zifatika mu micungire y’ibikoresho, igenamigambi n’ubushobozi bwo gukora ibikorwa bya gisirikare. Yagize ati: “Intsinzi y’iyi myitozo izashingira ku bushobozi bwacu bwo gushyira mu bikorwa amasomo twavanyemo no kuzana impinduka zifatika mu micungire y’ibikoresho, igenamigambi n’ubushobozi bwo gukora ibikorwa.”

EASF igiye gusuzuma ubushobozi bw’ibihugu biyigize

Umuyobozi wa EASF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko iyi myitozo izafasha kumenya niba ibihugu biyigize bishobora guhindura gahunda n’imihigo byihaye, ibikorwa bifatika.

Yasobanuye ko kuba ingabo zateraniye hamwe bidahagije kugira ngo zibe ziteguye gutabara. Ahubwo, zigomba kuba zishobora kugera aho zikenewe ku gihe, zifite ibikoresho n’ubushobozi bukenewe, kandi zikabasha gukomeza ibikorwa kugeza zirangije inshingano zazo.

Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko ibikoresho n’imicungire yabyo ari ingenzi cyane mu bikorwa bya gisirikare, kuko bisaba guhuza ingendo z’abasirikare, ibikoresho n’ibindi bikenerwa, no kwemeza ko ingabo zikomeza gukora neza igihe cyose ziri mu butumwa.

Yongeyeho ko mbere yo kohereza ingabo mu butumwa, ari ngombwa kubanza kugerageza gahunda zateguwe kugira ngo hasuzumwe ibibazo bishobora kuzitambika.

EASF yatangiye kugaragaza ubushobozi bwo gukora ibikorwa mu 2014. Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko ihora isuzuma ibihugu biyigize, ireba ubushobozi bw’abasirikare, abapolisi n’abasivili babyo hashingiwe ku bipimo byateganyijwe.

Yatangaje kandi ko u Rwanda ruzasuzumwa ku rwego rw’ubushobozi bwo kwitegura gutabara kuva ku wa 1 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026.

Hazakorwa n’indi myitozo ijyanye no gutabara mu bihe by’ibiza

Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yavuze ko iyi myitozo igaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, ibiza n’ibindi byihutirwa. Yavuze ko ubushobozi bw’ibihugu bwo gutabara bushingira ku bunyamwuga bw’ababikora, ariko nanone bukagira aho buhuriye n’imikorere myiza yo gutegura no kugeza ibikoresho aho bikenewe.

Yashimangiye ko amahoro arambye asaba ibihugu gukorana binyuze mu biganiro bya politiki, dipolomasi, ubufatanye mu by’ingabo no gushyiraho inzego z’akarere zihamye.

Brig. Gen. Robert Kabage wo muri Kenya, uyoboye itsinda ryorohereza iyi myitozo, yavuze ko izatangirana n’iminsi ine y’amahugurwa agamije gutuma abayitabiriye basobanukirwa kimwe ibikubiye muri gahunda, mbere yo gukomeza ibikorwa bifatika.

Abitabiriye bagira ibiganiro, bungurane ibitekerezo binyuze mu kujya impaka mu matsinda, imyitozo ngire y’ibihe bishobora kubaho n’ibibazo n’ibisubizo byatangwa, kugira ngo hasuzumwe ubushobozi bwa EASF bwo gutegura ingabo no kuziha ibikoresho bikenewe mu gihe zoherejwe mu butumwa.

Hateganyijwe kandi indi myitozo izabera i Kisumu muri Kenya mu 2027, izibanda ku gutabara abaturage no guhangana n’ingaruka z’ibiza. Ni imyitoze izasuzuma ubushobozi ibihugu byiyemeje gutanga, burimo ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwimura indembe hakoreshejwe indege, ibikoresho bya Kenya byo gukora ubutasi no gukusanya amakuru, ndetse n’ubushobozi bwa Ethiopia bwo gutwara ibikoresho n’abakozi mu ndege mu ntera ndende.

Iyi myitozo ya EASF itegerejwemo ibyifuzo n’ingamba zifatika bizafasha kunoza igenamigambi ry’ibikoresho, imikoranire n’ubushobozi bwo kwitegura gutabara mu bihugu biyigize.

EASF ni urwego rw’akarere rwashyizweho kugira ngo rushobore kohereza ingabo mu gihe gito, mu butumwa bwo gukumira amakimbirane, gutabara byihuse no kugarura amahoro. Ruri mu nzego z’Ubumwe bwa Afurika zishinzwe amahoro n’umutekano.

EASF ni umutwe usanzwe ugizwe n’abasirikare n’abapolisi baturuka mu bihugu 10 byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba birimo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Djibouti, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudan na Comoros.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yashimangiye ko ahari imbogamizi muri EASF zikwiye gushakirwa umuti
Umuyobozi wa EASF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko iyi myitozo izafasha kumenya niba ibihugu biyigize bishobora guhindura gahunda n’imihigo byihaye, ibikorwa bifatika

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA