Ingabo z’u Burundi zinjiye muri RDC zinyuze mu Rwanda
Amakuru

Ingabo z’u Burundi zinjiye muri RDC zinyuze mu Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 6, 2023

Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 5 Werurwe, Ingabo z’u Burundi zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), zaraye ziciye ku mupaka munini uhuza Umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma mu gihugu cy’abaturanyi.

Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza Imodoka za gisirikare zambuka umupaka, bikaba bivugwa ko hari n’abandi basirikare b’u Burundi babarirwa muri 30 bageze i Goma ku manywa baje mu ndege yo muri Kenya.

Ku wa kane w’icyumweru gishize ni bwo Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC bwatangaje ko u Burundi bugiye kohereza ingabo mu Butumwa bwa EACRF nk’uko bikubiye mu myanzuro y’inama yahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango yabaye ku ya 9 Gahsyantare 2023.

Abagaba Bakuru b’Ingabo bahuye nyuma y’amabwiriza bahawe n’Abakuru b’ibihugu mu Nama ya 20 yabahuje ku ya 4 Gashyantare, hagamijwe gufatira hamwe ingamba zigamije kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Abasirikare b’u Burundi banyuze mu Rwanda mu gihe itsinda ry’intumwa zoherejwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ryaraye rigeze i Kigali, aho ryashyikirije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bwihariye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA