Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) ziyemeje gukomeza ubufatanye no kubungabunga umutekano uhuza imipaka y’ibihugu byombi.
Ni ibyagarutsweho ubwo hasozwaga Inama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo ku mipaka ihuza ibihugu byombi, yabereye mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Ukuboza 2025.
Iyi nama iba buri mezi atatu itanga uburyo buhoraho buhuza abayobozi b’ingabo b’ibihugu byombi kugira ngo basuzume ibyavuye mu nama iheruka, bungurane ibitekerezo ku bibazo by’umutekano bihari ndetse banategure ingamba zihuriweho zo guhangana n’ibibazo bishobora kuba ku mipaka.
Muri iyi nama intumwa z’ibihugu byombi zarebeye hamwe ibibazo byagaragaye nyuma y’inama ya 13 yabereye muri Tanzania muri Nzeri 2025, harimo gusuzuma uko ingamba zafashwe zashyizwe mu bikorwa, ingamba zo kurinda abaturage begereye imipaka no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya imipaka.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Diviziyo ya 5, Maj Gen Ruki Karusisi, yashimiye umuhate w’impande zombi n’ibiganiro byubaka zagiranye.
Yagaragaje ko ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye umubano ushingiye ku bwubahane, ubunyamwuga kandi binagaragaza ubushake mu gukemura ibibazo bibyugarije.
Yagize ati: “Ibihugu byacu bifitanye umubano mwiza, kandi ubufatanye bw’ingabo zombi ni kimwe mu bigaragaza uwo mubano. Ibihugu byombi byishimira uwo mubano n’ubufatanye hagati y’ingabo bukaba inkingi ibishimangira. Binyuze muri uku guhura bituma dukomeza imikoranire, tukanashimangira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bitwugarije.”
Ku ruhande rwa Tanzania, Umuyobozi wa Burigade ya 202 akaba ari na we uhagarariye izo ngabo, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, yashimye uko inama yagenze yemeza ko gukomeza guhura bizubaka icyizere n’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Turashimira ubunyamwuga, urugwiro n’ubwisanzure bwaranze iyi nama. Imikoranire hagati y’ingabo zacu igaragaza umuhate mu kurinda umupaka no guhangana n’ibibazo duhuriyeho.”
Impande zombi zemereanyije gukomeza imikoranire ishingiye ku gusangira amakuru n’ubutasi, gucunga umutekano mu bice biteganyijwe.
RDF na TPDF bashimangiye ko ubufatanye hagati yabo ari ingenzi atari gusa ku mutekano w’igihugu ahubwo no ku mibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abaturiye imipaka.


