Abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda,(RDF) n’iza Uganda,(UPDF), n’Abahagarariye inyungu z’Ibihugu byabo ku mpande zombi mu bya gisirikare, (Defence Attachés) bahuriye muri Uganda, mu Mujyi wa Kabare mu nama ya gatandatu,(proximity meetings) igamije kuganira no gukemura ibibazo by’umutekano byugarije imipaka.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryakiriwe ku wa 30 Nzeri 2025 n’Umuyobozi Mukuru wa Diviziyo kabiri mu Ngabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, wanabahaye ikaze anagaragaza ko ubufatanye hagati y’impamnde zombi ari bwo buzashimangira iterambere ry’amahoro n’umutekano.
Yagaragaje ko iyi nama ari urubuga rwiza rufasha abayobozi kuganira no gukemura ibibazo hashakishwa ibisubizo bihuriweho.
Maj Gen Paul yanashimangiye ko hakwiye gukomeza kubakwa inkingi ikomeye isanzweho, harimo gukomeza imyitozo ihuriweho izamura ubushobozi mu gukorana neza n’ibiganiro n’amahugurwa byongera ubumenyi n’ubunyamwuga.
Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Justus Majyambere ari na we wari uhagarariye iryo tsinda yunze mu rya mugenzi we ashimangira akamaro k’ubufatanye n’imikoranire ihoraho mu kurinda umutekano w’imipaka ihuza ibihugu byombi.
Yagize ati: “RDF na UPDF byagize uruhare rukomeye ruhindura amateka y’ibihugu byacu.”
Yashimangiye ko hazakomeza kubakwa inkingi y’amahoro, umutekano, n’iterambere kandi ko RDF yiyemeje guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no mu bikorwa by’amahoro ku rwego rw’Akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Brig Gen Justus Majyambere yashimiye Abayobozi bakuru b’Ingabo za RDF na UPDF ku bwo gukomeza ubufatanye bugamije gukemura ibibazo by’umutekano muke.
Ayo matsinda yombi mbere y’inama yasuye Ibiro by’Akarere ka Kabale, aho abayobozi baho babasobanuriye inzira yo kwiyubaka mu iterambere, ndetse Abayobozi b’ako Karere bashimira ubuyobozi bw’ibihugu byombi kubwo ubufatanye.