Guverinoma ya Jamaica yakiranye urugwiro abasirikare barenga 100 boherejwe n’u Rwanda ngo bajye gutanga umusanzu wo guhangana n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura idasanzwe yiswe Hurricane- Melissa.
Ni ibiza byibasiye Jamaica nk’Igihugu giherereye mu Nyanja ya Atalantika hagati y’itariki 21 Ukwakira n’iya 4 Ugushyingo 2025, bikaba ari byo biza byatejwe n’imvura ikabije ivanze n’inkubi y’umuyaga bya kabiri bibaye muri icyo gice guhera mu mwaka wa 1935.
Ibyo biza byatewe n’umuyaga ufite umuvuduko wa kilometero 464 ku isaha (464km/h) wari uvanze n’imvura idasanzwe n’inkuba byangije ibikorwa remezo biri ku butumburuke bwa metero zirenga 200.
Itsinda ry’abubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ryageze kuri icyo kirwa ku mugoroba wo ku wa Gatatu, bakirwa ku ikubitiro n’Ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica.
Mu masaha akurikiyeho, abo basirikare bakiriwe ku Mugaragaro n’abahagarariye Guverinoma ya Jamaica mu birori byabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Karayibe muri Jamaica biyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi w’icyo gihugu, Sen. Kamina Johnson Smith.
Sen. Kamina Johnson Smith yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, babageneye inkunga y’abenjenyeri bo mu Ngabo z’u Rwanda bitezweho gutanga umusaruro ukomeye ku bw’ubuhanga, ubunyamwuga n’ubunararibonye.
Iyo nkunga yitezweho ko izafasha bikomeye mu rugendo rwa Jamaica rwo kongera gusubira ku murongo nyuma y’ibyangijwe n’ibiza no kurushaho kubaka ubudahangarwa.
Col Claudien Bizimungu wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yashimangiye ko u Rwanda rwifatanyije na Jamaica muri uru rugendo rwo kwiyubaka no guhahgana n’ingaruka zatewe n’imihindagurikire y’ibihe mu buryo burambye.
Col. Bizimungu yongeye guhamya ko u Rwanda rwiyemeje kuba hafi ya Jamaica muri ibi bihe bitoroshye byo kwiyubaka no gusohoka mu ngaruka za Hurricane Melissa 2025.
Yanahamije ko kohereza abasirikare b’u Rwanda muri Jamaia ari kimwe mu bishimangira uko u Rwanda rwiyemeje kudatezuka mu kwimakaza ubutwererane mpuzamahanga no gutanga ubutabazi aho bukenewe hose ku Isi.
Col Bizimungu yanavuze ku bunararibonye buhambaye bw’Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, gusana ibyangiritse ndetse no kwibanda kuri gahunda z’ubutabazi ku basivili.
Umuyobozi w’Itsinda ry’Ubwubatsi rya RDF ryoherejwe Col Moses Kayigamba, na we yahamije ko abenjenyeri ba RDF bazakorana bya hafi n’Ingabo za Jamaica n’inzego zitandukanye muri icyo gihugu mu mishinga yo gusana ibyangiritse, nka kimwe mu bigize amasezerano ibihugu byombi bifitanye.
Iyo mikoranire ihuye n’ukwiyemeza kwa Perezida Kagame ko gushyigikira Jamaica mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka z’ibiza kwashimangiwe igihe yasuraga Jamaica muri Mata 2022.






