Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, (MINUSCA) zikorera i Bria, zatanze serivisi z’ubuvuzi mu igororero rya Bria, hagamijwe gufasha abaturage mu mibereho myiza.
Icyo gikorwa cyakozwe n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanda Battle Group 8, ku wa 24 Gashyantare 2026, aho cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo; Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle; Umuyobozi w’Ibitaro by’ Ingabo z’ u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group 8, Lt Col David Ngabonziza.
Intego nyamukuru ni uguha serivise z’ubuvuzi abagororwa; haba kubavura indwara z’imbere mu mubiri, iz’amenyo, kwita ku buzima bw’abagore n’izindi serivise zikenewe.
Umuyobozi w’ Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’ingabo z’u Rwanda, agaragaza ko MINUSCA ari umufatanyabikorwa wizewe mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, ashimangira ko ubuvuzi ari urugero rwiza rw’ubufatanye.
Yagaragaje ko imbogamizi abagororwa bahura nazo ari ibura ry’imiti ariko ari iby’agaciro kuba Ingabo z’u Rwanda ziza kubavurira ubuntu.
Yagize ati: “Iyo abagororwa barwaye tubajyana ku bitaro bakandikirwa imiti, ariko rimwe na rimwe kuyibona biragora. Ni iby’agaciro kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA baza gutanga ubuvuzi ku buntu ku bagororwa.”
Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi yavuze ko icyo gikorwa cy’ubuvuzi gishingiye ku kubungabunga no kurinda abasivili.
Yagize ati: “Ibi bigaragaza ubushake bwacu bwo kutita gusa ku mutekano, ahubwo no kwita ku mibereho myiza y’abasivile.”
Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibyo bigaragaza agaciro n’icyubahiro ku kiremwamuntu kandi biri mu ngamba zo kurinda abagororwa no gushimangira ko ubuzima bwa buri wese bukwiye kwitabwaho.

