Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo guhashya iterabwoba muri Mozambique, mu Ntara ya Cabo Delgado, nyuma yo gusana Ishuri Ribanza rya Macomia zarishyikirije ubuyobozi bw’ako Karere, nyuma yuko ibikorwa byo kuryubaka byari byarakomwe mu nkokora n’ibitero by’iterabwoba.
Ishuri ryigamo abagera ku 150 mu gihe cy’amezi atatu gusa Ingabo z’u Rwanda mu byo zasannye hakaba harimo ibyumba by’amashuri bitatu n’ibiro byo gukoreramo bibiri.
Ku wa 09 Werurwe 2026, ni bwo Ingabo z’u Rwanda zashyikirije ku mugaragaro Ubuyobozi bw’Akarere ka Macomia ibyo byumba, mu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze bo muri ako Karere, abaturage, abarimu n’abanyeshuri n’Inzego z’Umutekano za Mozambique n’u Rwanda.
Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda ushinzwe ubufatanye hagati y’abasirikare n’abaturage muri Mozambique, Lt Col Frank Rwabugande yavuze ko ibyo bikorwa byakozwe mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme no kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abaturage ba Mozambique.
Yavuze ko iryo shuri ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye burambye hagati y’impande zombi.
Yagize ati: ”Ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye burambye hagati y’abaturage b’u Rwanda na Mozambique. Bigaragaza kandi ubushake duhuriyeho bwo guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze binyuze mu bumwe, iterambere n’uburezi.”
Lt Col Rwabugande yanagaragaje ko amahoro arambye adashingiye gusa ku bikorwa bya gisirikare, ahubwo bisaba no guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri n’amasoko, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza h’abaturage bose ba Mozambique.
Umuyobozi w’Akarere ka Macomia, Tomás Badae yashimye ibikorwa bya RDF n’uruhare rwayo mu kurema icyizere mu baturage avuga ko iryo shuri ritakoreshwaga kubera ko ryangijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

