Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika zifatanyije n’abaturage mu muganda
umutekano

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika zifatanyije n’abaturage mu muganda

KAMALIZA AGNES

November 26, 2025

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye  bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya  Santarafurika, (MINUSCA) ziri muri batayo, (Rwanbatt 1)  zifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye mu Murwa Mukuru, Bangui.

Ibikorwa by’Umuganda byabaye ku wa 25 Ugushyingo 2025, bikaba byaribanze ku isuku no gutema ibihuru bikikije imihanda.

Umuyobozi w’iyo batayo, Rwanbatt 1, Lt Col Paul Gasasira, yasobanuye ko icyo gikorwa kigamije gushishikariza abaturage gukorera hamwe nk’umuryango umwe no kugirira isuku uduce batuyemo harwanywa malariya.

Yanasabye abaturage gukomeza icyo gikorwa no mu bihe bizaza abibutsa ko guhuza imbaraga ari byo bitanga umusaruro bikagira n’uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Uyu munsi twakoranye umuganda, umuco nyarwanda ushingiye ku bumwe no gushyira hamwe imbaraga zigamije kubaka umuryango. Isuku ituma abantu bagira ubuzima bwiza kandi bumva batekanye. Gukorera hamwe bigaragaza ko amahoro yubakwa binyuze mu bumwe, ubufatanye no kubahana.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Bangui, Bonna Leontine, yashimiye cyane ingabo z’u Rwanda ku bw’umuhate n’ubufasha zikomeje guha abaturage ba Santarafurika.

Yabashimiye kuba bazanye igitekerezo cy’Umuganda avuga ko ufasha kubaka ubumwe bw’abatuye muri ako gace no guteza imbere imibereho myiza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA