Ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi yashegeshe u Rwanda yahawe ikaze muri RDC 
Politiki

Ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi yashegeshe u Rwanda yahawe ikaze muri RDC 

HITIMANA SERVAND

February 7, 2025

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku buryo amateka mabi yaranze u Rwanda guhera mu myaka ya za 1950 arimo kongera kwiyandika mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

Yagaragaje ko  Ingengabitekerezo yakoreshejwe mu kwanga Abatutsi mu Rwanda muri iyo myaka ari na yo irimo gukoreshwa muri RDC no mu Karere, nk’aho ingaruka yagize zibagiranye vuba mu mitwe y’amahanga. 

Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba aho bahuriye muri gahunda igamije kumenya amateka y’u Rwanda n’uruhare bafite mu kuyasigasira. 

Ni igikorwa cyari kigamije Gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’Igihugu, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gutoza urubyiruko indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kurufasha kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurukangurira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuriye urwo rubyiruko amateka y’imibanire y’Abanyarwanda guhera mbere y’ubukoloni, uko ibintu byahindutse nyuma yo gukolonizwa, ivangura n’amacakubiri bigahabwa icyicaro mu banyarwanda batahirizaga umugozo umwe. 

Yagarutse ku buryo amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda yabyaye ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, bituma mu mwaka 1959 abenshi bicwa abandi bameneshwa n’abibwiraga ko barimo guharanira ubwigenge, ariko baguye mu mutego w’imugambi wa gikoloni. 

Muri ibyo biganiro byabereye mu Karere ka Nyagatare, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko urwango rwasenge ubufatanye Abantarwanda bagiraga. 

Yababwiye urugendo rw’abakoroni mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza bateguye amacakubiri yaje no koreka u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Nyuma y’imyaka isaga 30 y’ubuyobozi bubi bwa gikoloni na Repubulika zakurikiye agakingirizo k’ubwigenge, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahisemo kuvanaho ivangura, ariko ibisigisigi byaryo byimukira mu baturanyi. 

Ati: “Nyuma y’imyaka y’umwijima, ubuyobozi bwahisemo kubaka Igihugu kizira ivangura. Ni urugendo turimo kandi tuzakomeza rwo kuganira ku mateka yacu kugira ngo twese twumve impamvu yo kubana neza no kudatwarwa n’ibyadutanya byahimbwe na ba bakoloni.”

Yavuze ko urubyiruko ruhabwa agaciro muri urwo rugendo kubera ko ari rwo hazaza h’Igihugu, bityo bakwiye kwirinda kwanduzwa n’ibyo bisigisigi byashibutsemo ingengabitekerezo ikomeje gutuma Abatutsi b’Abanyekongo bahohiterwa. 

Yavuze kandi ko mu gihe hejuru ya 60 by’abaturage b’u Rwanda ari urubuiruko, bakwiye gutegurwa kugira ngo bazasazire mu gihugu kizira amacakubiri. 

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko hari byinshi bungukiye mu kumenya amateka y’igihugu, bakaba ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya icyazana ingengabitekerezo y’urwango n’ivangura.

Murebwayire Anitha yagize ati: “Twungutse byinshi mu mpanuro twahawe. Kumenya amateka yacu bidufasha kuba inyigisho mbi z’abashaka gusenya zitadufata. Ibi bituma dukura mu myumvire tukanagura imitekerereze ku kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ibyadutanya n’ibindi.”

Mutunzi Emmanuel na we yagize ati: “Urubyiruko twishimiye indero duhabwa n’ubuyobozi. Kumenya iyo tuva, tukamenya aho turi bituma tumenya kandi tugategura aho tujya. Kutwigisha amateka nk’aya, biturinda kugwa mu mitego y’abatuganisha mu nyigisho mbi.”

Yavuze ko biyemeje gukwiza ukuri muri bagenzi babo ku birebana n’amateka y’imibanire y’Abanyarwanda. 

Ati: “Twifuza ko inyigisho nk’izi zagera kuri benshi bashoboka kugira ngo Abanyarwanda twese dusangiye igihugu tubane neza, kandi buri wese akwiye kubaha uburenganzira bwa mugenzi we.”

Muri Ibi biganiro byahuje MINUBUMWE, urubyiruko rw’Iburasirazuba n’abayobozi mu Turere tuyigize , abasore n’inkumi bitabiriye kugaya no kwamagana abakoresha imbuga nkoranyambaga babiba amacakubiri, ndetse bakanima amatwi icengezatwara ryabo bakora akenshi bari mu mahanga. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA