Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) Murangwa Yusuf, yatangaje ko ingengo y’imari y’Umwaka wa 2024/2025 yatowe n’Abadepite muri Nyakanga 2024, imaze gukoreshwa ku kigero cya 65%.
Yabibwiye abagize Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2025, aho yanashimangiye ko iziyongeraho miliyari 126.3 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibikorwa bikeneye gukorwa muri uyu mwaka bigerweho.
Abo Badepite batangiraga igihembwe gisanzwe, banasuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko no 066/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024-2025.
Minisitiri Murangwa wari uhagarariye Guverinoma, mu gusobanura aho ishyirwa mu bikorwa by’ingengo y’imari bigeze, yavuze ko ayo mafaranga amaze gukoreshwa mu mishinga itandukanye iziteza imbere imibereho y’abaturage.
Ashimangira ko bitanga icyizere ko ingengo y’imari yose izakoreshwa kugeza mu mpera za Kamena 2025.
Iyo ngengo y’imari ingana ya 2024/2025 ni miliyari 5.690,1 Frw, ikaba yariyongereyeho miliyari 574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5,115.6 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023-2024.
Biteganywa ko mu mezi asigaye nihiyongeraho miliyari 126.3, ingenro y’imari izava kuri miliyari 5.690,1 Frw zikagera kuri miliyari 5.816.4 Frw.
Uko ingengo y’imari imaze gukoreshwa
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf yavuze ko igihembwe cy’ihinga 2025 A cyateguwe neza hatangwa inyongeramusaruro zihagije hanongerwa n’ubuso buhingwaho.
Yagize ati: “Hatanzwe toni ibihumbi 4 141 z’imbuto z’indobanure, toni 48 364 z’ifumbire mvaruganda zakoreshejwe mu buhinzi.”
Yakomeje avuga ko hahujwe ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 778 816, bunahingwaho ibigori kuri hegeti 265 970, hegitari 15 156 zahingwaho umuceri hegitari 367 389 zihingwaho ibishyimbo.
Ibirayi bihingwa kuri hegitari 63 947, imyumbati ihingwa kuri hegitari 49 427, ingano zahinzwe kuri hegitari 5 807, soya kuri hegitari 5 147 na ho imboga zihingwa kuri hegitari 5 974.
Murangwa ati: “Hitawe kuri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa. Inka zigera ku 13 506 n’inkoko 135 040 zahawe ubwishingizi. Naho hegitari 13 319 z’umuceri na hegitari 3 959 z’ibigori na zo zahawe ubwishingizi.”
Mu rwego rwo kwita ku buzima bw’amatungo no kuyakingira, inka 26 857 zatewe intanga, havuka inyana 10 044, na ho inka n’andi matungo bigera ku 25 430 bikingirwa indwara zitandukanye.
Murangwa yabwiye Abadepite ko litiro 39 539 z’amata zagejejwe ku nganda ziyatunganya, ugeranyije na litiro ibihumbi 40 482 zari zateganyijwe.
Umusururo w’ibiribwa byoherezwa mu mahanga wariyongereye aho winjije miliyari zisaga 98 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni 71,2 z’amadolari y’Amerika) aturutse ku ikawa, miliyari zisaga 62 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 45,8 z’amadorali) aturutse ku cyayi, ugeranyije na miliyari zisaga 74 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 54,8 z’amadolari y’Amerika) yari yateganyijwe.
Amafaranga yinjijwe n’ubucuruzi bw’indabo mu mahanga yabaye miliyari zisaga 1,3 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 1,6 z’amadolari y’Amerika).
Ayinjijwe n’imbuto n’imboga ni miliyari 59 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 43 z’amadari ya Amerika), ugereranyije na miliyari 44 z’amafaranga y’u Rwanda, (miliyoni 32 z’amadolari y’Amaerika) yari yarateganyijwe.
Urwego rw’ibikorwa remezo
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusufu Murangwa yavuze ko hasanwe umuhanda, Muhanga-Rubengera-Nyange-Rambura, ufite kilometeri 22, ugeze ku gipimo cya 98%.
Mu kuvugurura imihanda ireshya n’ibilometero 234, y’igitaka igahindurwamo kaburimbo bigeze ahashimishije.
Murangwa ati: “Umuhanda Ngoma-Ramiro, ufite ibilometero 52,8, igice cya mbere n’icyakabiri ugeza kuri 56%. Uwa Base-Butaro-Kidaho, wa kilometero 63 ugeza kuri 40%, uwa Nyacyonga-Mukoto, wa kilometero 36 ugeze kuri 13%.
Umuhanda Nyagatare-Rwempasha, kilometero 9,18, kimwe n’imirimo y’inyongera ku muhanda Nyagatare Rukomo igize ku gipimo cya 10%”.