Ingo 94% ziracyacana inkwi n’amakara, ikibazo gikomeye ku bidukikije
Ubukungu

Ingo 94% ziracyacana inkwi n’amakara, ikibazo gikomeye ku bidukikije

NYIRANEZA JUDITH

November 26, 2025

Ikibazo cy’ibicanwa ni ikibazo gihangayikishije Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage muri rusange, kuko kugeza ubu mu Rwanda ingo 94%zigicana inkwi n’amakara, bikaba biteza ibibazo ku kubungabunga ibidukikije.

Ibi byatangajwe mu kiganiro Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy na Minisitiri w’Ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette, bagejeje ku Nama Rusange ya Sena kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ubwo bari bahagarariye Minisitiri w’Intebe mu gutanga ibisubizo mu magambo ku ngamba zo korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Gasore yagarutse ku miterere y’ibicanwa mu Rwanda, agaragaza ko bikiri ikibazo mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

‎Yagize ati: ” Ubushakashatsi bw’imibereho y’ingo bwo mu 2024, bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije harimo gaze, amashanyarazi na biyogaze zari kuri 1% mu 2017, zazamutse zigera kuri 5,4% mu 2024.

‎Ingo zikoresha inkwi n’amakara mu Rwanda, ubu ziri kuri 94%, harimo 75% zikoresha inkwi, 18% zikoresha amakara naho 0,6% zikoresha ibisigazwa by’imyaka n’ibindi bikomoka ku bimera.”

‎Yakomeje agaraga uko bihagaze mu mujyi no mu cyaro.

‎Ati: “Mu mujyi, ingo zikoresha inkwi ziri kuri 34%, naho 51% bacana amakara, mu gihe abakoresha inkwi mu cyaro bagera kuri 93%, byumvikana ko ari ikibazo.

‎Mu Mujyi wa Kigali 23% bakoresha gaze, 59% bakoresha amakara naho 17% bagakoresha inkwi.

‎Igiciro cya gaze kizamuka buri munsi, kuko ivanwa hanze kandi bijyana n’ibiciro mpuzamahanga cyane cyane ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

‎Ubwo bushakashatsi byagaragaje kandi ko 34% by’ingo zikoresha amashyiga avuguruye, arondereza ibicanwa, mu gihe 36% by’ingo zikora mu buryo gakondo, ku mashyiga 3.

‎Gahunda y’Igihugu y’imyaka 5,  NST2 iteganya ko ingo zirenga 60% zizaba zikoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije ku bufatanye n’abikorera hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Leta yashyize imbaraga mu gukemura icyo kibazo binyuze mu kuba yarashyizeho nkunganire ku bicanwa bitangiza ibidukikije, kongera ibigega bya gaze, isoko rya karubone, gaze metane ubukagurambaga ku bikorera hagamijwe ko bashora imari mu bicanwa bitangiza ikiere nko gukora za burikete n’ibindi.

Abasenateri bagejejweho ingamba zihari zo kugeza ku baturage ibicanwa bitangiza ibidukikije
Mu gukemura ikibazo cy’ibicanwa byangiza ibidukikije, hateganywa kuzatekesha gaze metane yo mu kiyaga cya Kivu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA