Ingo mbonezamikurire n’amashuri y’inshuke yiyongereyeho 14.4% – MINEDUC
Uburezi

Ingo mbonezamikurire n’amashuri y’inshuke yiyongereyeho 14.4% – MINEDUC

KAYITARE JEAN PAUL

August 24, 2025

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, itangaza ko ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) n’amashuri y’inshuke yiyongereye ku kigero cya 14.4% mu mwaka wa 2023/2024.

Byatanze umusaruro ungana na 5.9% by’ubwiyongere bw’abanyeshuri biga mu mashuri abanza.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yiswe ‘Education Statistical Yearbook’ ya 2023/2024, igaragaza ko abana bo mu ngo mbonezamikurire n’abo mu mashuri y’inshuke biyongereyeho 14.4%, bava ku 1 134 913 mu 2022/2023 bagera kuri 1 297 736 mu 2023/2024.

Raporo ya MINEDUC ikomeza igira iti: “Abana bo mu ngo mbonezamikurire (ECD centers) biyongereyeho 16.6%, bava ku 593 915 bagera kuri 692 507.

Abana biga mu mashuri y’inshuke biyongereyeho 11.9%, bava ku 540 998 bagera kuri 605 229.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iri zamuka ryerekana uburyo uburezi butangirwa mu ngo mbonezamikurire bukomeje kwiyongera.

Ibi ngo bizatuma habaho kongera amashuri y’inshuke n’inyubako z’amashuri abanza.

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza biyongereyeho 5.9% kuko bavuye kuri 2 838 343 mu 2022/23 bagera kuri 3 006 709 mu mwaka wa 2023/24.

Amashuri aterwa inkunga na Leta akomeje kwakira umubare munini w’abanyeshuri nk’uko bishimangirwa n’imibare ya Minisiteri y’Uburezi, aho igaragaza ko afite abanyeshuri 1 597 401.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragara mu Bushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage bwa 2020 (DHS 2020) yerekana ko abana bari hagati y’imyaka 3-6, bari 1 490 772 mu gihe abitabiriye ingo mbonezamikurire (ECD) bari 1 156 590 bangana na 78%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) kivuga ko gifite gahunda yok ugera ku ntego za NST2.

Kigira kiti: “Turateganya kuva kuri 35% mu 2024 tukagera kuri 65% mu 2029.

Kugira ngo bizagerweho, turasabwa kongera umubare w’abana bitabira serivisi zitangirwa mu ngo mbonezamikurire y’abana bato.”

Mu rwego rwo kugera kuri 65% mu gihe cy’imyaka Ine iri imbere, NCDA igaragaza ko hazubakwa ingo mbonezamikurire Nshya kandi zujuje ibisabwa.

Kugeza ubu harimo kubakwa ingo mbonezamikurire 15 mu Turere 13.

NCDA ikomeza ivuga ko izakomeza gukangurira abikorera n’abafatanyabikorwa gushora imari muri iki gikorwa.

Abakoresha basabwe gutangiza ingo mbonezamikurire aho bakorera no kuziha ibikoresho, amahugurwa ku barezi n’ababyeyi hagamijwe kongera ireme rya service zitangwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA