Ingo mbonezamikurire zizongererwa ubushobozi hagabanywe ubucucike mu mashuri
Amakuru

Ingo mbonezamikurire zizongererwa ubushobozi hagabanywe ubucucike mu mashuri

MUTETERAZINA SHIFAH

June 13, 2025

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, (REB) rwatangaje ko rugiye kongerera ubushobozi ingo mbonezamikurire, mu rwego rwo kureba uko ubucukike bw’abanyeshuri bugaragara hirya no hino mu gihugu bitewe n’ibyumba bike by’amashuri bwagabanyuka.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaraza ko mu mwaka wa 2022-2023 w’amashuri, umubare w’abanyeshuri mu cyumba kimwe wari 64 mu gihe igipimo gikwiye ari 32 mu cyumba kimwe.

Mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi yatumiyemo Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa b’uburezi cyari kigamije kuzana impinduka zikomeye mu guteza imbere ireme ry’Uburezi, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, REB yagaragaje ko ingo mbonezamikurire zikwiye kongererwa ubushobozi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Dr Flora Mutezigaju, yavuze ko hari uburyo bateguye buzakemura ikibazo cy’ubucucike

Yagize ati: “Turateganya kuzamura ubushobozi bw’ingo mbonezamikurire ku buryo muri buri Kagali twagiramo nibura ebyiri zifite ubushobozi nk’ubw’amashuri y’inshuke.”

Ubushobozi mu bijyabye n’abarimu, ibikoresho,inyigisho, bizazana abana benshi ariko nanone uburezi butange ubumenyi bufite ireme ku bana kuko bizagabanya ubucucike.“

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaraza ko mu bana ibihumbi 65 biga mu mashuri y’inshuke, abagera ku bihumbi 144 bayasibizwamo, kandi baba batagomba kuba bakiyarimo bitewe n’imyaka yabo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Dr Flora Mutezigaju

Dr Mutezigaju ati: “Tuzakora ubukangurambaga ku babyeyi, aho umubyeyi azamenya akamaro k’ishuri ry’inshuke ku mwana, bakamenya inshingano zabo kuko kubana neza kwabo bituma umwana yiga neza.”

  Ikibazo cy’ubucucike mu cyumba kimwe cy’ishuri cyanagarutsweho n’abarimu batandukanye bagaragaje ko ari imbogamizi bahura nayo mu kazi kabo ka buri munsi.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko nubwo imibare y’abana banyura mu mashuri y’inshuke yiyongereye ikagera ku kigero cya 45%, ariko hakiri urugendo kuko bifuza ko izamuka ikagera kuri 65%.

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, avuga ko hari gahunda yo kugabanya ubucucike bongera ibyumba by’amashuri.

Ati: “Kugabanya umubare w’abanyeshuri ni urugendo, ntabwo ari ibintu dushobora gukuraho mu mwaka umwe, ariko muri gahunda twateganyije ko mu myaka ine isigaye, buri mwaka tuzajya twubaka amashuri kugeza igihe abana batazajya biga basimburana (Double shift), bizajya bikorwa uko ubushobozi bubonetse.”

Imibare ya MINEDUC igaragaza ko mu 2017 abarimu bigishaga mu mashuri y’inshuke barengaga gato ibihumbi bibiri, bakaba bariyongereye bagera ku bihumbi icumi, aho buri mwaka hongerwamo abagera ku 1 300.

Abitabiriye inama barebeye hamwe ingamba zafasha mu guteza imbere uburezi bw’ibanze

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA