Ingurube ubwayo igira isuku, kwivuruguta ni uburyo ifatwa- Inzobere mu bworozi
Sobanukirwa

Ingurube ubwayo igira isuku, kwivuruguta ni uburyo ifatwa- Inzobere mu bworozi

ZIGAMA THEONESTE

August 6, 2024

Inzobere mu bworozi bw’ingurube zivuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire ku buryo bafata ingurube, kuko ari itungo rigira isuku mu gihe ryafashwe neza kandi rinatanga umusaruro mwiza.

Shirimpumu Jean Claude, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abarozi b’Ingurube mu Rwanda, akaba amaze imyaka isaga 15 yorora ingurube. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, yabwiye Radio Rwanda ko kugira ngo inyama y’ingurube itange umusaruro mwiza, bituruka ku buryo yorowe n’uko ibagwa.

Yavuze ko inyama y’ingurube nta mwihariko igira ugereranyije n’izindi nyama z’andi matungo.

Shirimpumu asobanura ko ubushakashatsi bugaragaza ko ingurube ifite inyama zitegurwa mu buryo burenze inshuro 10, kandi igatanga inyama nziza, ikunzwe ku Isi.

Ati: “Inyama y’ingurube nta mwihariko udasanzwe, ifite ku zindi buriya, inyama y’inka cyangwa iy’inkoko itetswe nabi yagira ingaruka ku muntu uyiriye.”

Kenshi abantu bafata ingurube nk’itungo rigira umwanda kandi bamwe bakanga kuyirya kubera iyo mpamvu.

Shirimpumu ati: “Ririya tungo barimenye nabi, buriya ni inyamaswa igira isuku yo ubwayo, birya byo kwivuruguta ni uburyo iba ibayeho. Ni itungo rifite gahunda aho uryororeye rigira aho ryituma, aho riryama, aho ririra, ku buryo rigomba guhora ricyeye.”

Iyo mpuguke mu bworozi bw’ingurube ivuga ko kugira ngo ingurube ibe nziza kandi n’inyama itanga zibe zujuje ubuziranenge, bituruka no ku biryo yahawe, agashimangira ko iryo tungo ritagenewe kurya umwanda n’ibindi bisigazwa, uko ubwabyo bigira ingaruka ku mubiri wayo bityo igatanga inyama zitari nziza.

Ati: “Dushishikariza abantu kugaburira ingurube indyo yuzuye yateguwe neza, cyane cyane yavuye no mu nganda kuko dufite inganda zikora ibiryo by’amatungo.”

Yongeyeho ati: “Rigomba kuba heza mu kuryubakira, nturishyira ahantu rihura n’umwanda. Hiyongeraho rero uburyo turifata rirakingirwa riravurwa, rigakorerwa n’isuku. Ibyo byonyine byagombye guha icyizere ugiye kurirya ko itungo tworoye rijyanwa ku isoko rifite ubuziranenge.”

Yavuze ko abantu bakwiye guhindura imyumvire, bakita kuri iryo tungo, hanyuma n’abaribaga bakaribaga neza, cyane ko na Leta ishishikariza abantu kurya inyama yabanje kunyuzwa mu byuma bikonjesha (Firigo), n’ingurube zikwiye kubagwa neza inyama zikabungabungwa kugira ngo zizagirire umuntu akamaro.

Abahanga mu bworozi bavuga ko mu matungo yose yororerwa mu rugo, ingurube ari ryo tungo ribyazwa umusaruro utubutse, ibyo iba yariye kurusha ayandi matungo, kubera ko uko irya ari na ko yiyongera ibiro byinshi kandi vuba; ni ukuvuga ko ibiryo byose iriye biyiyoboka.

Ingurube irya ibiryo byose uyihaye birimo ibyo mu gikoni, ibiryo bikomoka ku bikatsi, ibituruka ku mavuta, ku muceri, ku masukari, ku bworozi bw’amafi kandi bikayigirira akamaro. Ibyo bishobora kuzuzwa n’inyama, ibyatsi, ibinyampeke n’imbuto.

Ingurube imwe n’ibibwana byayo bishobora kugera ku musaruro munini ku mwaka iyo ari ubwoko bwiza kandi zigaburirwa neza.

Ingurube ishobora gutanga ibilo by’inyama bingana n’igihumbi na magana atandatu mu mwaka (kg 1,600).

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, (RAB), kivuga ko mu myaka nka 30 iri imbere, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’iz’inkoko kurusha uko barya iz’inka cyangwa ihene.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe ubworozi Dr. Solange Uwituze yigeze kubwira itangazamakuru ko guteza imbere ubworozi bw’ingurube n’inkoko ari ingenzi kubera ko aya matungo yororoka vuba kandi akaba yakororwa n’abantu b’ingeri nyinshi.

TANGA IGITECYEREZO

  • Hategekimana Alexis
    August 9, 2024 at 8:28 pm Musubize

    Ingurube ni itungo ryiza ahubwo uwashaka ingurube nkiye yayibona ute cg yamugeraho mubuheburyo?

  • NIYONIZEYE Emmanuel
    December 9, 2024 at 2:00 pm Musubize

    Mwiriwe neza ndabashuhuje mereye mumurege wa mugunga akare ka Gakenke musabwire Amezi umuntu yaja Aheraho ikini cyinzoka igurube murakoze

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA