Urwego rw’amabanki rwemeje inguzanyo za tiriyali 1,7 z‘amafaranga y’u Rwanda mu mezi icyenda abanziriza uyu mwaka wa 2024, hakaba harabayeho inyongera ya 25% ugereranyije n’amezi icyenda ya 2023.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ibyo byatumye inguzanyo zitarishyurwa muri rusange zigera kuri tiriyari 4.4 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza muri Nzeri 2024, nk’uko byatangajwe na Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri BNR mu cyumweru gishize.
Iyo Komite yanatangaje ko inguzanyo zitarishyurwa mu bigo by’imari nto n’iciriritse yiyongera ikagera muri miliyari 581.4 kugera muri Nzeri uyu mwaka.
Ubuyobozi bwa BNR bushimangira ko uku kwiyongera kw’abafata inguzanyo gushimangira intambwe ishimishije urwego rw’imari rukomeje gutera haba mu mabanki no mu bugo by’imari nto n’iciriritse.
Muri rusange, ikigero cy’inguzanyo zishyurwa neza kiracyari hejuru cyane aho izitishyurwa neza mu mabanki ziri ku kigero cya 4,2% ndetse na 3,8% mu bigo by’imari nto n’iciriritse.
Icyo kigero cy’inguzanyo zitishyurwa neza kiracyari munsi y’ikigero cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda cya 5%.
Guverineri wa BNR John Rwangombwa, yasobanuye ko amabanki n’ibigo by’imari kuri ubu bifite amahirwe menshi yo kongera inyungu bibona.
BNR ishimangira ko urwego rw’imari ruhagaze neza kandi rufite ubushobozi bwo kuba rwahangana n’ibibazo by’ubukungu n’ubwo rugifite zimwe mu ngorane.
Kugeza muri Nzeri ubushobozi bw’ibigo by’imari bwo kwihanganira ingorane z’ubukungu bwari ku kigero cya 21,2% ku mabanki na 30.8% ku bigo by’imari nto n’iciriritse, zose zikaba ziri hejuru y’ikigero cyo hasi.