Umuturage wo mu Kagari ka Bweramana, mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero witwa Ndishutse Innocent, yirahira Inka y’Ineza yahawe na Perezida Kagame ikamufasha kugura imirima kugeza abaye umuhinzi w’urutoki ukomeye mu Karere, ku buryo mu mwaka abona angana na miliyoni imwe n’ibihumbi mangana ane by’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muturage avuga ko ibyo yagezeho byose abikesha Umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wamugabiye inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, kubera uko yari ayikeneye nawe akayita ‘Inka y’Ineza’.
Ndishutse yagize ati: “Ikintu cya mbere cyamfashije kugira ngo ntere imbere, ni inka Chairman wa FPR Inkotanyi yampaye muri 2012 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Iyo nka nkimara kuyibona, nayifashe neza ndayorora, irabyara, ikintu nahise nkora ni ukwitura, kuko nari nayifashe neza, amata yatangiye kuboneka kuko nakamaga litiro 15 nkajyana ku isoko n’umuryango wanjye ukayabonaho, n’ifumbire ikaboneka”.
Yakomeje agira ati:”Iyo nka rero, yakomeje kumpa ifumbire maze nyikoresha neza, umusaruro utangira kuboneka ari bwo bantoranyije kujya kwiga mu ishuri ry’abahinzi mu murima, mu mahugurwa yateguwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB.”
Yakomeje avuga ko yagiye kwiga ariko inka ikomeza kwitabwaho ati uko ibyaye nkagira aho mva naho ngera kuko naragurishaga nkagura akarima n’utundi tuntu nkeneye”.
Ndishutse avuga ko iyi nka yamufashije kugera ku butaka buri ku buso bwa hegitari 3 akoreraho ubuhinzi bw’Urutoki, akaba afite n’amashyamba ari ku buso bwa hegitari imwe.
Yemeza ko buri kwezi adashobora kubura ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200,000 RWF) by’inyungu ku mwaka akaba abona angana na miliyoni imwe n’ibihumbi mangana ane by’amafaranga y’u Rwanda (1,400,000 RWF).
Ibi avuga ko yakuye muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, byamufashije no kwishyurira abana be amashuri, ateza imbere imibereho ye ya buri munsi ari naho ahera ashimira Ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame Umukandida watanzwe n’Ishyaka rya FPR- Inkotanyi.
Ati:”Ibyo twagezeho byose, ni byo tuzaheraho dutora Umukandida wacu, wa FPR- Inkotanyi, Paul Kagame.”
MUKAHIGIRO Jeannette
June 30, 2024 at 11:35 amNukuri ibyo twagezeho nibyinshi,K koandi bigaragarira buri wese ,nuwahakana Yaba yirengagije ingero ninyinshi; uburezi kuribose,umugore nawe yahawe ijambo, ibyo byose 🤗 tubikesha Paul Kagame umukandida wa watanzwe nishyaka rya FPR Inkotanyi , ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu.