Inkiko z’u Rwanda zaciye imanza 109 192 mu 2024/2025
Ubutabera

Inkiko z’u Rwanda zaciye imanza 109 192 mu 2024/2025

ZIGAMA THEONESTE

September 1, 2025

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko mu mwaka ushize w’ubucamanza wa 2024/2025, inkiko z’u Rwanda zaburanishije imanza 109 192 mu manza 182 527 zagombaga kuburanisha.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza mu Rwanda wa 2025/2026.

Agaragaza raporo y’ibikorwa by’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda ya 2024/2025, Mukantaganzwa yavuze ko inkiko z’u Rwanda zaregewe imanza 106 254, ziyongeraga ku zingana na 76 273 zari zarasigaye ku isozwa ry’umwaka w’ubucamanza wa 2023/24.

Ati: “Ibi bisobanuye ko mu mwaka dusoje inkiko zari zifite imanza zo kuburanisha 182 527. Nejejwe no gutangaza ko muri izo manza zose, inkiko zaciye imanza ibihumbi 109 192.”

Yakomeje avuga ko muri izo manza izaburanishijwe mu mizi zingana na 92 880 zingana na 85%, n’imanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo 16 312 zingana na 15%.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa, yavuze ko uretse izo manza zaciwe, urwego rw’ubucamanza rwishimira ko ubuhuza n’uburyo bwo kumvikana ku kwemera icyaha hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha bukomeje gutera imbere.

Yuvuze ko mu mwaka wa 2023/24, imanza zose zaburanishijwe binyuze mu buhuza no mu bwumvikane hagati y’ababuranyi mu mwaka wa 2024/25 zingana na 15 012.

Ati: “Muri uru rwego imanza 3 186 z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, zakemuwe hakoreshejwe ubuhuza. Imanza 11 846 z’inshinjabyaha zakemuwe hakoreshejwe ubumvikane ku kwemera icyaha, hagati y’ubushinjacyaha n’urugwa.”

Urwego rw’Ubucamanza rutangaza ko mu mwaka wa 2024/25, imanza zose zaburanishijwe mu mizi, ku ifunga n’ifugungurwa ry’agateganyo, mu buhuza no ku bwumvikane bw’abaregwa n’ubucamanza zose hamwe ari 124 204.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa yavuze ko nubwo hashyizwe imbaraga zihagije mu kongera umubare w’imanza zirangizwa, mu mwaka ushize w’ubucamanza hasigaye imanza mu nkiko zingana na 58 323 zitaburanishijwe, harimo 26 862 zabaye ibirarane.

Yavuze ko igituma izo manza zikomeza kwiyongera zitaburanishije bituruka ku myumvire ya bamwe mu Banyarwanda ikira hasi, abashaka kuburana urwa ndanze, aho baba bashaka kujya mu nkiko hakaboneka utsinda n’utsindwa.

Yavuze ko hari n’abatemera cyangwa ntibanyurwe n’ibyemezo by’inkiko ibyo byose bigatuma ababuranyi bemera kuburana imanza kugeza barangije intera zose z’iburanisha.

Ubusanzwe umwaka w’ubucamanza mu Rwanda utangira tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka ugasozwa tariki ya 30 Kamena buri mwaka.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA