Inkubi y’umuyaga Beryl, yahitanye abantu 7 byitezwe ko yibasira Jamaïque hanyuma bigere no mu birwa bya Caïman kuri uyu wa Gatatu nyuma yo guhitana nibura abantu barindwi ndetse ikanangiza byinshi mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Karayibe (Caraïbes).
Iyo nkubi y’umuyaga yatangiye ku wa Mbere nimugoroba no ku wa Kabiri mu gitondo ibarirwa mu cyiciro cya 4, ku wa Mbere nimugoroba no ku wa Kabiri mu gitondo, yashyizwe mu cyiciro cya 5, ni umuyaga wari ku muvuduko mwinshi urenga kilometero 252 ku isaha ndetse zishobora guteza impanuka.
Beryl ni wo muyaga uremereye wa mbere uri mu cyiciro cya 5 cyagaragajwe na serivisi z’ikirere muri Amerika.
Muri Venezuela hapfuye abantu bandi babiri bitewe n’inkubi y’umuyaga, baba babaye abantu batatu muri iki gihugu. Nibura abandi bantu batatu baguye i Grenada ndetse n’umwe wo muri Saint-Vincent-et-les-Grenadines.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe imiyaga (NHC) cyanditse itangazo rigira riti: “inkubi y’umuyaga iherekejwe n’umuyaga uri ku gipimo kigera kuri 250 km ku isaha ndetse n’izamuka ry’amazi biribasira uduce twa Jamaïque n’ibirwa bya Caïmans kuri uyu wa Gatatu ku manywa na nimugoroba
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa NHC, Michael Brennan, yagize ati: “Amakuru meza ni uko Beryl yatangiye gucika intege.”
Yongeyeho ko Beryl ishobora kwibasira Jamaïque mu cyiciro cya 3 cyangwa icya 4, ibyo bikaba bishobora kwangiza byinshi cyane bitewe n’umuyaga, cyane cyane ku mazu, ibisenge, ibiti n’imiyoboro y’amashanyarazi.”
Ku wa kabiri, Minisitiri w’Intebe wa Jamayike, Andrew Holness, yasabye Abanyajamayika bose guhunika ibiryo, amabuye, buji n’amazi”, kugira ngo ibyo by’ibanze babishyire ahizewe nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa interineti X ku wa Kabiri.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe imiyaga kivuga ko usibye Jamaïque, hanatanzwe umuburo mu birwa bya Cayman, biteganyijwe ko Beryl yaza kugaruka mu ijoro kuva ku wa Gatatu kugeza ku wa Kane.
Abafata amafoto b’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP batangaje ko muri Repubulika ya Dominikani, imiraba yagwiriye ku nkombe z’umurwa mukuru Santo Domingo.
Béryl izagira ingaruka no mu majyepfo ya Haiti ikagera, bikaba biyteganyuijwe ko izacika intege mu gice cya Yucatan, muri Mexico, ku wa Kane nimugoroba.
Victor kayinamura
July 3, 2024 at 2:44 pmNIHANGANISIJE ABANYA JAMAYIKA KUBWINKURU YAKABABARO CYANE CYANE ABATURAGE BOMURICYO GIHUGU BAHUYE NIRYO SANGANYE RYO GUHITANWA NUWOMUYAGA WIGI HUHUSI NIHANGA NISHIJE IMIRYANGO YABABUZE ABABO BAKO MEZE KWIHANGANA .