Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, washimiye ubuyobozi bw’igihugu ku isonga Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, ko abarokotse bahawe umutekano, ubuvuzi, uburezi n’ibindi.
Ni ubutumwa bwatanzwe na Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye muri BK Arena. Yavuze ko urugendo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze muri iyi myaka 32, rwababereye umutwaro batari kwishoboza kubera ubukana bw’ingaruka Jenoside yasigiye abayirokotse.
Yagize ati: “Uwo mutwaro twawushobojwe n’ubuyobozi bwiza igihugu cyabonye no kutuzirikana byihariye aho Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi ibyo bikaba no kugeza ubungubu dushyigikiwe. Bityo turashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda mubereye ku isonga, yatubaye hafi mu ngeri zose z’imibereho yacu uyu munsi, haba ku ngingo y’umutekano, Ubutabera, kugenerwa amacumbi, ubuvuzi, uburezi n’ibindi.”
Akomeza agira ati: “Iyo nkunga mwaduhaye yaturinze guheranwa n’agahinda, iduha guhagarara twemye, dufatanya n’abandi banyarwanda gusana igihugu. Abarokotse Jenoside bakiri batoya barakuze, bubatse imiryango barashibuka, none ubu bafite abana n’urubyiruko rubereye u Rwanda.”
Umuryango wa IBUKA wavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubifata nk’umwanya igihugu cyageneye Abanyarwanda, kurebera hamwe ingaruka za Jenoside mu Rwanda no mu Karere. Dr. Gakwenzire agaragaza ko ari umwanya wo kwegera abarokotse Jenoside biturutse ku bikomere byo ku mutima. Ati: “Ni inzira nyayo yo komora ibikomere no gushyigikira u Rwanda rutubereye twese kandi bitanga icyizere ko Jenoside itazongera kubaho.”
Umuryango IBUKA uvuga ko abagize ingaruka zidakira ibikomere byo ku mubiri, nabo bitabwaho. Mu myaka 32 ishize, Ibuka ishimangira ko hakozwe ibintu byinshi birimo no guhangana n’ingaruka za Jenoside no kugarura isura nziza y’u Rwanda yari yaratakaye mu ruhando mpuzamahanga.
Icyakoze Ibuka yerekana ko muri iki gihe usanga hagaragara politiki mbi yo kwimakaza amacakubiri, bikaba biteye impungenge mu Karere u Rwanda ruherereyemo bikozwe n’abasize baruhekuye. Dr. Gakwenzire avuga ko hari ibihugu bitakuye isomo kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu rwego rwo kugira ngo abayirokotse n’abayikoze bashobore kubona ubutabera.
Ibyinshi byakozwe mu myaka 32 ishize, byafashije abarokotse kubaho neza ariko ngo hari ingaruka z’igihe kirekire zikigaragara, zirimo ikibazo cy’ihungabana gikomeza gufata indi ntera. IBUKA yashimye ko igihugu cyashyizeho ingamba kandi ni ko ngo bikwiye kugenda no kugeza ku bindi bisekuru bizakurikira kugira ngo hatazagira igisubiza u Rwanda inyuma.
Mu kubungabunga amateka ya Jenoside, Ibuka ikomeje gukorera hamwe kugira ngo yegeranye ubuhamya bw’abarokotse Jenoside kuko ubuhamya ari kimwe mu by’ingenzi bizafasha guhangana n’abayihakana.
Umuryango IBUKA kandi washimye ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo mu gihugu hakajyaho Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda. Abarokotse Jenoside bashima ko u Rwanda rufite ubwisanzure kandi ko bakomeye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

