U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32, wizihizwa buri mwaka tariki ya 01 Gashyantare, ukaba ugiye kwizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rusobanura ko kuba iyo nsanganyamatsiko yarakoreshejwe umwaka ushize ikaba igiye no gukoreshwa babihisemo kuko ubutwari ari bwo bwaremye u Rwanda kandi kuba intwari bisaba kunga ubumwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Deo, asobanura ko nubwo insangamatsiko zagiye zihindurwa kenshi ariko hari n’izagiye zisubirwamo kugira ngo zigera ku bantu benshi.
Avuga ko kuba iyakoreshejwe umwaka ushize ari yo igiye gusubirwamo ari uko basanze ubutwari ari bwo bwarinze u Rwanda, kandi bikaba byarasabye kunga imbaraga no gushyira hamwe nk’Abanyarwanda kugira ngo bigerweho bagere no ku iterambere.
Ati: “Ubutwari ni ikintu cy’ingenzi kuko ni cyo cyaremye u Rwanda, ni cyo cyarurinze, ni cyo cyaruteje imbere, ariko twasanze kugira ngo abantu babashe kuba intwari ari uko bafatanya, bashyira hamwe bakunga ubumwe.”
Nkusi yongeyeho ko ubutwari n’ubumwe ari byo byubaka Igihugu kuko ari zo nkingi z’ibanze ziganisha ku iterambere kandi ibyo bikorwa bihera ku bantu ari na yo mpamvu ari bo bakwiye kubanza kubakwa bagatozwa umuco w’ubutwari.
Yagize ati: “Iyo uvuze iterambere abantu batekereza amafaranga ariko utubatse umuntu ubura ukora byabindi, ushobora no kubura ubirinda cyangwa akaba ari nawe wasubira inyuma akabisenya. Tugomba kubaka ibintu twubaka n’abantu kugira ngo barusheho kugira ubimenyi babirinde bagire indangagaciro na kirazira.”
CHENO igaragaza ko ukwezi k’ubutwari kuzatangira ku wa 04 Mutarama 2026, kukaba kuzarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo; ibiganiro bizanyuzwa mu maradiyo na televiziyo, imbuga nkoranyambaga, hazakinwa imikino irimo umupira w’amaguru, ibitaramo, gutaha ibikorwa by’iterambere n’ibindi.
U Rwanda rukaba ruzirikana intwari ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.