Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), ryatangaje ko kubera intambara iri kubera muri Iran n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, amasiganwa abiri ya Formula One (F1) yari kuzabera muri Bahrain na Arabie Saoudite yasubitswe.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, tariki 15 Werurwe 2026, akaba ari icyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje FIA n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Icyo cyemezo cyatangajwe mbere y’uko mu Bushinwa hatangira amasiganwa abiri yabereye muri Shanghai International Circuit.
FIA yagize iti “Nyuma yo gusuzumana ubushishozi amasiganwa ya Bahrain na Arabie Saoudite, ntabwo azakinwa muri Mata kandi nta kuyasimbuza bizabaho. Uko ni ko bizagenda no ku masiganwa ya FIA Formula 2, FIA Formula 3, na F1 Academy na yo yari ateganyijwe.”
Isiganwa rya Bahrain Grand Prix ryari riteganyijwe hagati ya tariki ya 10- 12 Mata, n’irya Saudi Arabian Grand Prix ryari ku wa 19 Mata 2026.
Aya marushanwa yose yasubitswe kubera intambara iri hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel, yagize ingaruka no ku bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Gusubika aya masiganwa bivuze ko uyu mwaka hazakinwa amasiganwa 22 aho kuba 24 ibi bizahombya ‘Formula One’ asaga miliyoni 100 z’Amapawundi (miliyari 193 Frw), ahabwa igihugu cyakiriye aya masiganwa.
Umuyobozi Mukuru w’Isiganwa Mpuzamahanga ry’Imodoka rya Bahrain, Sheikh Salman bin Isa Al Khalifa, yagaragaje ko bashyigikiye icyo cyemezo kandi biteguye kuzongera guha ikaze aya marushanwa ubwo azaba agarutse. Ati: “Dushyigikiye byimazeyo uyu mwanzuro wa Formula 1, kandi turabashimira kudushyigikira no kuba ubufatanye bukomeje.”
Umuyobozi Mukuru w’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’Imodoka akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cya Saudi Arabia gishinzwe siporo y’imodoka, Igikomangoma Khalid bin Sultan Al-Abdullah Al-Faisal, yavuze ko Ubwami bwa Saudi Arabia bwari butegerezanyije amatsiko iri siganwa ryari kuzabera i Jeddah, ariko ngo bumvise uburemere bw’iki cyemezo baranacyubaha.
Ubuyobozi butegura iri siganwa bwatangaje ko bufite icyizere cyo kurigarura muri ibi bihugu byombi igihe umutekano uzaba wagarutse mu Karere.

