Intandaro y’intambara M23 irwana- Rudatsimburwa 
Politiki

Intandaro y’intambara M23 irwana- Rudatsimburwa 

KAYITARE JEAN PAUL

December 20, 2025

Harabura iminsi mike ngo umwaka wuzure umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Ni intambara ikomeye M23 ikomeje kurwana hagamijwe kurinda ibitero by’ihuriro ry’ingabo za FARDC byibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Albert Rudatsimburwa, Umusesenguzi wa Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, asobanura ko intambara Umutwe wa M23 irwana, yatangiye ubwo uyu mutwe wagabwagaho igitero n’ingabo za FARDC, mu kwezi k’Ugushyingo 2021 aho M23 yari ifite ibirindiro muri Cyanzu i Runyoni.

Icyo gihe hari hashize amezi 14 abagize Umutwe wa M23 bari i Kinshasa, bakorana na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Bari bafite gahunda yo gutangira igisirikare gishya kuko Perezida atizeraga igisirikare Joseph Kabila yari yaramusigiye.

Umusesenguzi muri Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Rudatsimburwa, avuga ko icyo gihe hari hatarabaho Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ahubwo bari bakiri M23. Ahamya ko bari kumwe na Perezida Tshisekedi kandi bamarana amezi 14, nyuma barababwira ngo batahe bazabahamagara.

Ati: “Kuva icyo gihe hashize imyaka 4, baratewe kandi ntibakomeje kuvuga ko atari intambara bashaka, bakomeje gusaba ko wenda bajya mu biganiro, mu mishyikirano, amaherezo bafata Bunagana, barakomeza barabaza abandi ntibashaka kubumva ahubwo Perezida Tshisekedi aho kwicarana na bagenzi be, akomeza kubita ko ari Abanyarwanda kandi ari Abanyekongo.”

Rudatsimburwa avuga ko Tshisekedi yabitaga atyo abazi neza ko ari Abanyekongo na mbere yuko ahabwa intebe yo muri perezidansi na Corneille Nangaa. Byakomeje bityo atangira gushaka abantu, aba Mai Mai abagira benshi kuko yatangiye manda ya mbere hari imitwe yitwaje intwaro irenga 20, ubu irarenga 200 kandi yose yavutse ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi ku mpamvu zuko yashakaga gutsinda umutwe wa M23.

Umusesenguzi mu bya Politiki, Rudatsimburwa, avuga ko hari ibyo Leta ya Congo yari yaremeranyijwe na M23 ariko nyuma bakababwira ngo nibatahe.

Ati: “Icyo gihe Tshisekedi ntabwo yizeraga ingabo yasigiwe na Kabila atangira gushyiraho abantu b’iwabo bo mu bwoko bwa ‘Abaluba’ nko kwerekana ko we abishoboye atangiza ibihe bidasanzwe (Etat d’Urgence) aho yavugaga ko Intara yose ya Kivu y’Amajyaruguru iri mu bihe bidasanzwe, icyo gihe yabwiraga Abanyekongo ko bibaye ngombwa azarara kuri Goma kugeza agaruye amahoro agacecekesha iyo mitwe yose, biramunanira.”

Agaragaza ko mbere yuko Felix Tshisekedi aba Perezida wa Congo ntaho yari azwi mu nzego za Politiki kandi ko na Etienne Tshisekedi umubyara yari yaramuciye cyane ko yari yaravuze ko umuhungu we adashobora no kwinjira mu ishyaka rye.

Se wa Felix Tshisekedi amaze gupfa ni bwo nyina yamugaruye amuvanye i Brussels nk’umuntu utarakuriye muri Afurika cyane ko yageze mu Bubiligi nk’impunzi afite imyaka 16 mu myaka ya 1980. Ubuhunzi bwaturutse ku kuba Etienne Tshisekedi yararwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko Nkuku Ngbendu wa za Banga.

Iyo myaka yose Tshisekedi yabaye ahitwa Matonge mu Bubiligi, aho yabanaga n’urungano rwe bafite amadosiye menshi mu butabera cyane ko hari n’umwe mu bagize Guverinoma ya RDC wakuranye na Tshisekedi, wafungiwe mu Bubiligi kandi ko ibyo n’Ababiligi ari ibintu bazi.

Rudatsimburwa na we wabaye mu Bubiligi imyaka myinshi kubera impamvu z’ubuhunzi, ahamya ko azi neza Perezida Tshisekedi ari i Brussels cyane ko ari umuntu, we na bagenzi be bazwiho kugira dosiye nyinshi mu butabera bwo mu Bubiligi.

Nyuma yaho Perezida Mobutu apfiriye, abamufanaga bari mu Bubiligi ndetse n’abo mu bwoko bw’Abaluba bari iyo, batangiye kureba nabi Abanyarwanda ndetse na bene wabo bo mu ntara ya Kivu bavuga ikinyarwanda, na bo batangira kubareba nabi.

Umutwe wa M23 wakomeje kugaragaza ko ukeneye ibiganiro Leta ikaza ibarasa bituma irushaho kugira imbaraga zo gufata ahantu hanini inagera ubwo ifata Umujyi wa Goma.

Kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke gishobore gukemuka, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) winjiye muri iki kibazo nyuma yaho Perezida Tshisekedi yari yemeye ko RDC yaba umunyamuryango wa EAC ariko birangira ntacyo uyu muryango ugezeho kuko Umukuru w’Igihugu cya Congo yashakaga ko uyu muryango urasa M23 kandi bitari muri gahunda z’uyu muryango.

Rudatsimburwa avuga ko bizwi ko Umunyarwanda aho ari hose aba azi kurwana, agasanga ari yo mpamvu Perezida Tshisekedi yagize ubushake bwo kwinjiza Umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu ngabo z’Igihugu FARDC, kugira ngo umufashe kurwanya M23.

Mu myumvire y’ubuyobozi bukuru bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni uko gutsinda abo bita Abanyarwanda kandi ari Abanyekongo bumvaga ari ishema no kwizera ko bazakomeza (Abaluba) kuyobora Leta ya Congo.

Inama ya mbere y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Nairobi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yabajije Perezida wa RDC niba abo barwana na bo atari Abanyekongo, Tshisekedi abyemerera imbere y’Abakuru b’Ibihugu.

Rudatsimburwa agira ati: “Arabizi ko ari Abanyekongo ariko ibyo yemerera hariya, barasohoka akaba yazanye ibindi. Mwarabyiboneye uko yasinyaga nyuma akongera akisubiraho. Tshisekedi sindabona umuntu nka we, ni umuntu wibaza ko Congo ari nini, ifite ubukungu, ku buryo nta kintu bamwima we abisabye kuko yababwira ati nimunyemerera ndabaha ibingibi.

Navuga ko icyagaragaye ari uko EAC yashatse kumufasha ntihagire urenga imbibi ze, ntihagire urasa ku wundi ariko byose arabyanga kuko icyo we yashakaga kwari ukubona abasirikare bakubita M23.

Hagati aho M23 yaje gukura, hazamo abandi barimo Corneille Nangaa ari na we wayoboye amatora, watumye Tshisekedi aba Perezida bagamije ko inzibacyuho iba mu mahoro.”

Nangaa yasanze Umutwe wa M23 bakora icyitwa AFC (Alliance Fleuve Congo) komite ya Politiki iraguka, ingabo zikomeza kuba za zindi. Nyuma y’ingabo za EAC Perezida Tshisekedi yabonye ko bimunaniye ahanga amaso Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), abonye byanze atangira kwemerera ibihugu ibirombe bisa nkaho yatanga ruswa.

Ikibazo cyibazwa ni ukuntu SADC yaje muri Congo itabanje kuvugana na EAC. Nyuma y’ibyo Perezida Tshisekedi yahise atumiza abacanshuro b’i Burayi nubwo na bo ntacyo bamufashije.

Umusesenguzi muri Politiki, Rudatsimburwa, avuga ko ubwo Perezida Tshisekedi yiyamamazaga muri manda ya kabiri yatangaje ko azahamagara Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi akayisaba kuzarasa u Rwanda atari ku butaka bwarwo.

Akomeza agira ati: “Yaratowe ariko ntabwo amatora yabayeho ahantu hose wabonye ko imashini zitakoraga we atangaza ko yatsinze. Umuryango mpuzamahanga urabizi ko atatsinze ariko barabyirengagiza.

Nta kintu bibatwaye umuntu yongeye akiyamamaza ku yindi manda […] uzi ukuntu intambara ya M23 yatangiye? Kabila yari yaramaze gukoresha andi matora i Burayi ntabwo bamushakaga ko yakomeza kuba Perezida. Ni ibihugu bituranye na RDC byamufashije gukora amatora ku buryo yakoze amatora kandi aratorwa.

I Burayi byarabarakaje kandi we yashakaga kwiyongeza manda ya nyuma. Hanyuma Abanyamerika icyo gihe batumye Ababiligi kuza kumubwira ko bamwemerera indi manda imwe ariko bamusaba ko na we agira icyo atanga.

Icyo bashakaga bari bamaze imyaka n’imyaka ruriya rukiko rwo mu Buholandi rudafite abakiliya barabuze uwo bafungamo, kuri bo ni ukwerekana ko Amerika ari igihangange.

Ni bwo batumye Minisitiri w’Intebe Didier ngo agende abwire Kabila ngo tukwemereye indi manda imwe, ni bwo bavuze ngo barashaka Bosco Ntaganda, iyo ni yo mbarutso yatumye M23 ibaho kuko nka Gen. Sultan Makenga yari umuyobozi w’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo.

Yahagaruye amahoro, FDLR yarazirukanye, abagore batagifatwa ku ngufu, mbese icyo bari basezeranye mu 2009 igihe CNDP yari yahagaritse ibintu byose, Laurent Nkunda yagiye ku ruhande kuko ni cyo kibazo Kabila yari afite icyo gihe, ingabo za CNDP zishyirwa mu za FARDC ariko gahunda yabo ntiyari iyongiyo gusa.

Harimo ko ababyeyi babo bakiri mu buhunzi bagomba gutahuka, ni byo bumvikanye na Kabila tariki 23 Werurwe 2009, ni yo M23. Akoze ibyo, abandi bati turashaka Bosco Ntaganda, Kabila atangiye kubibabwira (CNDP) bati ugaruye ibibazo ushaka gufata umwe muri twebwe gahunda tutarayirangiza.

Bamwe bakomezanyije na Kabila ariko abenshi bati oya, ibyo ntabwo ari byo ni b bwo bashinzwe M23, kandi intambara iba iratangiye nanone, i Burayi ni bo bagiye baba ba nyirabayazana b’ibibazo byinshi twagiye tubona.”

Gahunda ni ugucecekesha imbunda

Mu gihe imirwano ikomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Teritwari ya Uvira, ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugaragaza ko ikigamijwe kitari ukurasa Uvira ahubwo ko ari ugucecekesha imbunda.

Dr. Freddy Kaniki Rukema, Perezida w’umutwe wa MRDP-Twirwaneho akaba n’Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC ushinzwe ubukungu n’imari, avuga ko igihe cyose babaga bari mu mishyikirano bakomezaga kuraswaho. Agaragaza ko ihuriro rya FARDC ritarasaga ahari abasirikare gusa, ahubwo ngo barasaga mu baturage.

Agira ati: “Twasinye amasezerano yo guhagarika imirwano, tunasaba ko habaho ingabo z’amahanga ziza hagati yacu, ibyo nabwo Leta ya Congo yarabyanze.”

Albert Rudatsimburwa, umusesenguzi wa Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA