Mu myaka 32 ishize, uburezi mu Rwanda bwagaragaje impinduka mu buryo bufatika, ku buryo kubona umuntu warangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza bitakiri igitangaza mu byaro no mu mijyi, ndetse umubare munini w’Abanyarwanda ukaba ukomeje gutanga umusanzu ushingiye ku bumenyi mu ruhando mpuzamahanga.
Mu gihe u Rwanda rwatangiye kubaka uburezi ruherereye ku busa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu haragaragara umusaruro ushimishije udashingiye ku magambo gusa ahubwo ugaragara no mu bifatika.
Kimwe mu bigaragaza impinduka ihambaye yabaye mu burezi bw’u Rwanda ni uko abanyeshuri biga amashuri yisumbuye bikubye inshuro 21, bakaba baravuye ku 37 000 mu 1994 ukagera kuri 787 000 mu 2026 nk’uko bishimangirwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Amashuri y’inshuke na yo yavuye hafi ku busa, none uyu munsi hari abana basaga 680 000 biga mu mashuri y’inshuke mu gihe abiga kaminuza na bo bavuye ku 2 000 bakagera ku 9 000.
Urumva rero y’uko abana b’Abanyarwanda bategurwa mbere y’uko bajya mu ishuri nyirizina, bikaba amahirwe kugira ngo bige bashobore gutsinda.
Iyo mibare na yo ni umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu burezi bwu Rwanda kuko hashyizwe imbaraga mu kongera kubaka amashuri n’ibikorwa remezo mu kuziba icyuho cy’amashuri menshi yari yarasenyutse.
Ahandi hashyizwe imbaraga ni mu kurushaho kongera umubare w’abarimu ndetse no gukomeza kubahugura ngo ubumenyi bwabo burusheho kujyana n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo. Kubongera na byo byajyanye n’uko abarimu benshi bari barishwe abandi barahunze Igihugu kubera amateka yijimye u Rwanda rwanyuzemo.
Hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije ko abana bose bagira amahirwe yo kwiga, harimo kwigisha ku buntu mu mashuri abanza no korohereza kwinjira mu mashuri yisumbuye, ndetse bikajyana na gahunda y’uburezi kuri bose n’izindi zashyiriweho kugabanya icyuho cy’ubusumbane mu burezi.
Mu mpera z’iki cyumweru, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yavuze ko uburezi bw’u Rwanda bwavuye ku butaka ubu bukaba bugeze ahashimishije, agashimira n’Abanyarwanda bitabiriye kuzana abana mu mashuri.
Nubwo ashimira ababyeyi ariko abibutsa ko urugendo rugikomeje kuko u Rwanda rutaragera aho rwifuza kugera, ati: “Ariko ntabwo turagera aho twifuza kugera. Kugira ngo tugere aho twifuza kugera tugomba gufatanya twese nk’Abanyarwanda. Ndahera ku Banyarwanda; uburezi buhera ku burere. Ababyeyi rero turabashishikariza ko bita ku bana babo kuva bakiri batoya.”
Ishusho y’Uburezi mu Rwanda mu myaka 32 ishize
Muri iyi myaka, abazi gusoma no kwandika mu Rwanda bariyongereye, bava kuri 56,7% babarurwaga mu 1992 bagera kuri 83,1% batangajwe mu ibarura rya 2024.
Muri iyi myaka kandi Leta yashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9YBE na 12YBE) kugira ngo buri mwana agire amahirwe yo kwiga, bikunganirana n’andi mashuri yisumbuye yarushijeho kwagurwa.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, harimo no kongera kubaka uburezi, abakobwa bahawe amahirwe angana n’abahungu, bikuraho imbogamizi z’umuco zababuzaga kwiga.
Mu birebana n’ikoranabuhanga, hashyizweho gahunda zo gukoresha mudasobwa mu mashuri binyuze muri gahunda ya Mudasobwa imwe ku Mwana (One Laptop per Child) n’iy’Icyumba cy’Ikoranabuhanga (Smart Classrooms).
Binyuze muri gahunda zitandukanye kandi, hashyizweho ibigo bikora ubugenzuzi bw’amashuri n’ireme ry’uburezi, uburyo bwo kwita ku bana bafite ubumuga n’abaturuka mu miryango ikennye na gahunda z’uburezi bufatanyamo n’imiryango itari iya Leta.
Mu myaka 32 ishize, u Rwanda rwashoye cyane mu burezi kugeza n’ubwo rwatangiye gukura abarimu b’inzobere mu mahanga kugira ngo baze gushyigikira ab’u Rwanda mu kurushaho kwihutisha iterambere ryabwo.
