Intara y’Iburasirazuba: Bugesera Fc yegukanye igikombe
Amakuru

Intara y’Iburasirazuba: Bugesera Fc yegukanye igikombe

Imvaho Nshya

July 31, 2023

Mu mikino yateguwe n’Intara y’Iburasirazuba hagamijwe gufasha amakipe kwitegura neza Shampiyona y’umupira w’amaguru y’umwaka wa 2023/2024, BUgesera Fc ni yo yegukanye igikombe.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba C G Gasana Emmanuel, Abayobozi b’Uturere n’ababungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye imikino isoza irushanwa rihuza amakipe yo muri iyi Ntara ari mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru.

Ni imikino yateguwe n’Intara y’Iburasirazuba yitezweho gutuma amakipe yitegura neza Shampiyona y’umupira w’amaguru y’umwaka wa 2023/2024 izatangira mu kwezi kwa 8/2023.

Igikombe cyegukanywe na Bugesera Fc itsinze Sunrise Fc kuri za Penaliti (Bugesera Fc 7- 6 Sunrise Fc), iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ikipe ya Etoile de l’Est Fc yegukanye umwanya wa gatatu itsinze ikipe ya MuhaziUnited FC igitego 1 ku busa.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

TANGA IGITECYEREZO

  • David
    August 8, 2023 at 4:37 pm Musubize

    Muzaduheshe ishema basore bacu

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA