Intara y’Iburasirazuba yizeye kugabanya igwingira kugera kuri 15%
Amakuru

Intara y’Iburasirazuba yizeye kugabanya igwingira kugera kuri 15%

HITIMANA SERVAND

March 11, 2026

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bugaragaza ko bufite icyizere cyo kugera ku ntego y’Igihugu yo kugabanya igwingira rikagera ku kigero cya 15% bitarenze mu mwaka wa 2029.

Buvuga ko hakwiye imbaraga za buri rwego mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira rikigaragara muri iyi ntara, inzira nziza yo kubigeraho ikaba kwifashisha urwego rw’Umudugudu n’Isibo.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), yerekana ko Akarere ka Kirehe ari ko gafite imibare iri hejuru mu bana bagwingira aho kari kukigero cya 31,7% mu gihe imibare iri hasi iri mu Karere ka Rwamagana iri ku kigero 19,2.

Akarere ka Bugesera kari ku kigero cya 20,8%, aka Ngoma kakaba kuri 26,0%, Kayonza kuri 26.1%, Nyagatare kuri 27,8%, na ho Gatsibo ikaza ku kigero cya 29,4%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ko kugira ngo iyo mibare igabanyuke hakenewe umusanzu n’ubufatanye bw’Inzego za Leta, abikorera, n’imiryango itari iya Leta n’abaturage uhereye ku Rwego rw’Umudugudu.

Ati: “Turavuga ubufatanye, tugashaka ubushobozi, tugategura gahunda zo kurwanya igwingira ariko kugira ngo tubigereho, intsinzi iri mu Mudugudu no mu Isibo. Ubuyobozi bw’Umudugudu ni bwo bubana n’umuturage umunsi ku munsi, dukwiriye kubanza kumvisha iki kibazo abayobora Imidugudu tikajyanamo.”

Akomeza avuga ko abayobozi basabwa gukora ubukangurambaga, kwigisha no kwerekana uko bategura indyo yuzuye, ari na ko bashyiraho uburyo bufasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Yavuze ko ariko igisabwa ari ubufatanye bw’impande zose kugira ngo bitange umusaruro, ati: “Ushobora guha ubufasha ababyeyi bafite abana bafite ibibazo nyamara bakabikoresha nabi ntibigirire umumaro umwana ufite ikibazo. Ariko abayobozi b’Imidugudu babigize ibyabo bakadufasha gukurikirana ya miryango, bakabageraho bakareba ko bashyira mu bikorwa ibyo basabwa, byadufasha cyane.”

Umuyobozi w’Umudugudu w’Akabasaza mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, avuga ko hari byinshi bakora mu gukangurira ababyeyi kwita ku mikurire y’abana babo, ariko ko bisaba guhozaho.

Ati: “Tugira gahunda y’Akarima k’Igikoni kuri buri rugo. Ariko hari abadukora tukanabafasha ariko imboga zasaza ugasanga ntibibwirije gukora akandi cyangwa kukavugurura. Bisaba guhora abantu bibutsa.”

Ingabire Assoumpta, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), yavuze ko nubwo hari byinshi biri gukorwa hakwiye kongerwa imbaraga kuko imibare y’ikibazo cy’igwingira ikiri hejuru mu Ntara y’Iburasirazuba.

Gusa ugereranyije n’izindi Ntara, Intara y’Iburasirazuba iri hasi, mu gihe ku rwego rw’Igihugu ikigero cy’igwingira kigeze kuri 27%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA