Intara y’Iburengerazuba iza ku isonga mu kugira abayoboka FDLR
umutekano

Intara y’Iburengerazuba iza ku isonga mu kugira abayoboka FDLR

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 3, 2026

Imibare itangwa na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe Abahoze ari Abasirikare igaragaza ko Intara y’Iburengerazuba ari yo iza ku isonga mu kugira abaturage bajya mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi byagarutsweho na Perezida wa Komisiyo, Valerie Nyirahabineza, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku munsi abasezererwaga mu cyiciro cya 76 bagera kuri 392, bavuye mu mashyamba ya Congo.

Yavuze ko impamvu nyamukuru ituma Intara y’Iburengerazuba iza ku isonga ari uko yegereye umupaka uhuza u Rwanda na RDC, bityo kugera muri Congo byoroha cyane cyane ku banyuze ku mupaka wa Rubavu.

Ati: “Ibi biterwa n’uko abaturage bo mu Burengerazuba begereye umupaka wa RDC, bigatuma abashukwa cyangwa abashaka kujyayo bahagera bitabagoye.”

Yakomeje asobanura ko no mu Ntara y’Amajyepfo hari abagana iyo mitwe bitewe n’uko bamwe baturanye n’u Burundi, na ho bikaba byoroshya inzira ibajyana muri RDC. Yongeyeho ko abayobozi b’iyo mitwe akenshi baba bari muri RDC cyangwa mu Burundi, bigatuma baza gushuka urubyiruko bababeshya ko bagiye kubaha akazi keza gahemba amafaranga menshi.

Mu bantu 392 basezerewe, Intara y’Iburengerazuba ifitemo 287 bangana na 72,2%, Intara y’Amajyaruguru ifite 42, Intara y’Amajyepfo ifite 41, Iburasirazuba ifite 16, Umujyi wa Kigali ufite 6. Mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu kari ku isonga n’abantu 162 (56%), abari abasirikare 72, abafashaga mu bikorwa bya gisirikare 90.

 Nyabihu iza ku mwanya wa 1, n’abatahutse 68, Rutsiro ikaza ku mwanya wa 2 ifite  35

Ni mu gihe Uturere tumwe na tumwe tudafite n’umuntu n’umwe watashye muri iki cyiciro, turimo Gakenke na Gicumbi mu Majyaruguru, Ruhango na Gisagara mu Majyepfo, ndetse na Nyagatare na Ngoma mu Burasirazuba.

Komisiyo igaragaza kandi ko mu Mirenge yo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende uza ku isonga mu kugira abantu benshi bagiye muri iyi mitwe.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko impamvu nyamukuru ituma hari abajya muri FDLR na Nyatura ari ubushukanyi.

Umwe mu batuye Rubavu wahawe amazina ya Hagenimana yagize ati: “Hari igihe umuntu abura akazi n’amafaranga, haza umuntu akamwizeza ubuzima bwiza n’akazi gahemba menshi muri Congo, bamwe bakabyemera batazi ko bagiye gushyirwa mu gisirikare. Kuba twegereye umupaka bituma kujyayo byoroha, cyane cyane ku rubyiruko rutabona amakuru ahagije.”

Urubyiruko rwo mu Turere twa Rubavu na Rutsiro narwo rwemeza ko hari abantu baza babashuka.

Umusore umwe mu bavuye mu mashyamba ya RDC, Samuel Hakizimana yagize ati: “Hari abakomisiyoneri baza bavuga ko hari akazi keza muri Congo, bakavuga ko bazaduhemba neza. Ariko iyo ugezeyo usanga ari ukwiga imbunda no kujya mu mitwe yitwaje intwaro.”

Undi ati: “Benshi bajyayo batazi iyo bagiye. Iyo bagezeyo, bisanga muri FDLR kugaruka bikaba bitaboroheye kuko bagerayo bakarindwa bikomeye kugira ngo badatoroka igosirikare.”

Perezida wa Komisiyo yasabye ababyeyi kurushaho kurinda abana babo, bakabaganiriza ku ngaruka zo kujya mu mitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati: “Turasaba ababyeyi kudaha urwaho abashuka abana babo, ahubwo bakabafasha gushakira ubuzima mu buryo bwemewe mu Rwanda.”

Yanashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zo guteza imbere urubyiruko no kurufasha guhanga imirimo, anarusaba kwirinda gushakira imibereho mu mitwe yitwaje intwaro ishobora kubatwara ubuzima.

Bamwe mu rubyiruko rw’i Rubavu bajya muri FDL babeshywa imirimo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA