Kuva mu 2015 Umuryango w’Abibumbye washyiraho gahunda z’iterambere, (SDGs), bitarenze mu 2030, kugeza ubu ubushakashatsi wakoze bugaragaza ko 17% ari yo imaze kurwaho neza.
Mu ntego 17 z’iterambere rirambye zivuga ko mu 2030 hazaba haranduwe ubukene, inzara, abaturage bafite ubuzima bwiza n’imibereho myiza, uburezi bufite ireme, uburinganire n’ubwuzuzanye bwagezweho, bafite amazi meza n’isukura, bagerwaho n’amashanyarazi, iterambere ry’ubukungu, inganda, guhanga udushya n’ibikorwa remezo, ubusumbane bwagabanyijwe, imijyi imeze neza, umusaruro wiyongereye,kurandura ivangura rikorerwa abagore n’abakobwa, kwita ku bidukikije nibindi.
Nubwo habarwa imyaka igera kuri itanu gusa kugira ngo igihe Isi yihaye cyo kuba iterambere rirambye ryaragezweho kigere u Rwanda rugaragaza ko hakiri imbogamizi zituma zitazagerwaho neza bitewe n’ibibazo by’ubukungu, ibyorezo , ihindagurika ry’ibihe nibindi.
Mu biganiro by’iminsi itatu uhereye ku wa 11 Ukuboza 2024, bigamije kureba uko Inzego z’Ibanze zishyira mu bikorwa gahunda ya SDGs Isi yihaye, Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryagaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’Isi ritameze neza ariko u Rwanda ruri mu murongo mwiza kuko rwabishyize muri gahunda zombi z’Iterambere Igihugu cyihaye haba muri NST1-2.
Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Dominique Habimana, agaragaza ko nubwo u Rwanda hari ibyo rwamaze gukora hakiri inzira ndende ariko usanga kuba bitaragerwaho ahanini byakomwe mu nkokora n’ibibazo by’iborezo, intambara byugarije Isi.
Yagize ati: “Byagiye bikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, intambara, ibiciro, ibyabaye ku rwego rw’Isi natwe byatugizeho ingaruka ariko u Rwanda rufite intego nziza mu gushyira mu bikorwa ibiba byariyemejwe ku rwego rw’Isi. Ngira ngo murabibona ko ziriya gahunda z’iterambere rirambye zashyizwe muri gahunda z’igihugu haba muri NST1 na NST2.”
Habimana agaragaza ko hagikenewe gushirwamo imbaraga mu Turere tw’Igihugu kuko ubu turi gutegura ingamba zo gushyira mu bikorwa intego twiyemeje muri NST2, bikaba ari igihe kiza cyo guhuza igenamigambi ry’urwego rw’uturere n’Intego z’iterambere rirambye za SDGS.
Birorimana Jean Paul, Umuyobozi w’Igenamigambi mu Karere ka Ngororero, avuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zibakoma mu nkokora mu kugera ku ntego za SDGs harimo ibiza byibasiye by’umwihariko Akarere akoreramo, bigatuma amafaranga yari gukoreshwa mu kuzamura imibereho y’abaturage akoreshwa mu gusana ibyangijwe n’ibiza.
Ati: “Ikibazo gikomeye twahuye na cyo ni ibiza kuko mu myaka ishize twahuye nabyo; byagiye bisubiza inyuma ibikorwa twari twarubatse, twavuga nk’imihanda yangiritse aho akarere ari ko gashaka ingengo y’imari yo gusana bya bikorwaremezo.
Bituma ya ngengo y’imari yari yarateganijwe nko kurwanya ubukene, gufasha abaturage kwiteza imbere bikomwa mu nkokora nibyo biza.Twanavuga nk’icyorezo cya COVID-19, kuko nacyo cyadukomye mu nkokora kuburyo byatumye tutabikora neza uko twifuzaga.”
Raporo ya 2023 y’Ikigo cy’Igihu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ku makuru y’ishyirwamubikorwa rya SDGS yagaragaje ko kugira ngo intego zigerweho hakenewe uburyo bukomeye bwo gutanga imibare n’ibipimo bigaragaza aho iterambere rigeze nk’uko raporo ya SDGs mu 2023 na yo ibigaragaza.
Yagaragaje ko intambwe imaze guterwa idashimishije kuko byakomwe mu nkokorera n’Intambara, ihindagurika ry’ibihe, n’ingaruka za COVID-19.
Yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kunoza uburyo bwo gusesengura ibipimo by’intego za SDGs kuko mu 2016, byari 39% by’ibipimo bitagiraga amategeko yemeranyijweho ku rwego Mpuzamahanga ariko, kugeza muri Werurwe 2020, ibipimo byose byari bifite uburyo bunoze kandi bwemeranyijweho ku Isi.
Yanagaragaje ko hari inzitizi mu bijyanye no gutanga amakuru ku gihe aho 30% by’amakuru y’Intego za SDGs yafataga umwaka cyangwa ibiri bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibibazo by’amikoro, ubushake buke bwa politiki, kubura ubushobozi mu ibarurishamibare mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho byagize ingaruka ku gutunganya no gukusanya amakuru.