Intumwa z’u Bubiligi zaje kureba amahirwe y’ishoramari mu Rwanda
Ubukungu

Intumwa z’u Bubiligi zaje kureba amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

ZIGAMA THEONESTE

December 2, 2024

Itsinda z’abantu 15 baturutse muri Kompanyi zo mu Karere ka Flemish, mu Gihugu cy’u Bubiligi batangiye uruzinduko mu Rwanda rugamije guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi no kureba ahari amahirwe y’ishoramari mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 ruzageza tariki ya 4 Ukuboza 2024, muri gahunda yo gutsura umubano ushingiye ku bufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ni ku nshuro ya kabiri izo ntumwa zisura u Rwanda kuva icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka, kubera ko igihugu cy’u Rwanda zivuga ko ari igicumbi ry’ubucuruzi mu Karere ruherereyemo.

Ni urugendo rwateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) n’ihuriro ry’Ubucuruzi bw’Ibihugu by’I Burayi mu Rwanda.

Biteganyijwe ko izo ntumwa zihura n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’inganda zitandukanye n’Abayobozi muri Guverinoma.

Iyo nama bagirana igamije kugaragaza uko u Rwanda ruhagaje mu bijyanye n’ubucuruzi n’iterambere ry’inganda zarwo.

Izo ntumwa z’u Bubiligi biteganyijwe ko zizagaragaza ubunararibonye bwazo mu bijyanye no guhanga udushya twakemura ibibazo byo mu bucuruzi, mu guteza imbere gutwara abantu n’ibintu, ubwubatsi bugezweho, urwego rw’ingufu no mu bijyanye n’ubuhinzi.

Muri iryo huriro kandi biteganyijwe ko abakora muri kompanyi zisaga 100 z’Abanyarwanda bagirana ibiganiro byateza imbere ubucuruzi bwabo no kwagura imikoranire.

Ku itariki ya 3 Ukuboza, izo ntumwa zizafatanya n’ibigo mpuzamahanga bikorera i Kigali kugira ngo bamenye uruhare rwabo mu gutera inkunga no gushyigikira iterambere ry’abikorera mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma y’uwo munsi, bazagirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubuhinzi, iy’ Ibikorwa Remezo, iy’Ubuzima, n’inzego zishinzwe ibiribwa n’imiti.

Ku munsi wa nyuma tariki ya 4 Ukuboza, izo ntumwa zizasura icyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali, Kigali Special Economic Zone, aho bazerekwa uko izo nganda zigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Laurent Preud’homme, Umuyobozi Mukuru ushinzwe inyungu z’u Bubiligi muri Ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda, yatangaje ko urwo ruzinduko ari ingirakamaro.

Yagize ati: “Ubu butumwa bugaragaza ko twiyemeje umubano w’ibihugu byombi. Iyi nama ihuza abafatanyabikorwa mu bihugu byombi bafite imyumvire yo kwihangira imirimo hamwe n’ubushobozi bwo kugirana ubufatanye burambye kandi bwunguka”.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA