Inyubako y’ibitaro bishya bya CHUK igeze kuri 80%
Ubuzima

Inyubako y’ibitaro bishya bya CHUK igeze kuri 80%

ZIGAMA THEONESTE

February 10, 2025

Imirimo yo kubaka inyubako nshya izakoreramo Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), biri i Masaka mu Karere ka Kicukiro igeze ku kigero cya 80%.

Nk’uko byatangajwe na Alphonse Rukaburandekwe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority (RHA), iyi nyubako nshya imaze kubakwa ku kigero cya 80%, mu gihe gahunda yo kwimura ibi bitaro bivuye aho bisanzwe bikorera mu Karere ka Nyarugenge na yo ikomeje gutegurwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, ku wa 16 Mutarama, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko CHUK izimurirwa i Masaka hagati ya Kamena na Kanama uyu mwaka.

Uwo muyobozi yatangaje ko ibi bitaro, byatangiye kubakwa mu ntangiriro za 2023, bizaba byuzuye bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2025.

Iyi nyubako nshya biteganyijwe ko bazaba bifite ibitanda byakirirwaho abarwayi barenga 830, aho izakorera ahasanzwe hakorera Ibitaro bya Masaka.

Iyo nyubako izaba ari ibitaro bikomeye kandi byigisha abaga muri kaminuza  zo mu Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi.

Ni ibitaro bizaba bikubye kabiri ibitaro bisanzwe biri i Nyarugenge, mu bushobozi bwo kwakira abarwayi, kuko ibyo bisanzwe bifite ibitanda byakira abarwayi 400 gusa.

Ibi bitaro bishya nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira  abarwayi basaga 2 000 buri munsi.

Byitezwe kandi ko bizagira amacumbi y’abakozi bo kwa muganga ndetse n’icyanya cyihariye (airfield) cyo kwakira indege nto (helicopter) zizaba zitwaye abarwayi barembye cyane.

Minisitiri w’Ubuzima yabwiye Abadepite ko zimwe muri serivisi za CHUK zizatangira kwimurwa hakiri kare nyuma y’uko imirimo yo kubaka irangiye.

Yagaragaje ko iyi gahunda izakorwa mu byiciro, kuko kwimura ibitaro atari ukuhakura ibikoresho gusa.

Yagize ati: “Ukurikizaho no kwimura serivisi, bikaba bisaba igenamigambi ryimbitse. Abantu bagomba kubimenyeshwa, ibitaro bikuzura bifite ibikoresho byose bikenewe, kandi serivisi zigatangira nta kibazo.”

Yakomeje avuga ko hari serivisi zimwe zizakomeza gutangirwa aho CHUK isanzwe ikorera mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe igikorwa cyo kwimura ibitaro byose kitararangira.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA