Inyungu u Rwanda rukura mu bitaramo n’inama mpuzamahanga rwakira
Imyidagaduro

Inyungu u Rwanda rukura mu bitaramo n’inama mpuzamahanga rwakira

MUTETERAZINA SHIFAH

March 1, 2026

Ubusanzwe iyo havuzwe ibitaramo n’inama mpuzamahanga humvikana gususuruka kw’ababyitabira, abahanzi babitaramamo ariko kandi hari abadasobanukirwa uruhare rwabyo mu iterambere ry’Igihugu.

Ku itariki ya 1 Nzeri 2021, Inama y’Abaminisitiri yarateranye yanzura ko ibirori rusange birimo n’ibitaramo byari byarahagaritswe n’icyorezo cya COVID- 19, bikomorewe kuva ubwo hatangira kuba ibitaramo n’inama mpuzamahanga bitandukanye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyerekanye ko mu mibare ya 2023 ibikorwa bishingiye ku buhanzi n’umuco byagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’urwego rwa serivisi, aho byagize hafi 5% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu muri rusange.

Ibitaramo n’inama mpuzamahanga nk’isoko y’ubukungu

Kuva mu mwaka wa 2022 mu Rwanda habayemo ibitaramo n’inama mpuzamahanga bitandukanye birimo icya Mashariki African Film Festival 2022, Trace Awards Festival 2023, Music Focus Seminar Festival (ACCES 2024), Move Africa 2023 na 2025.

CHOGM 2022, Giants of Africa Festival 2023 na 2025, YouthConnekt Africa Summit 2024, UCI Road World Championships 2025, Africa Cyber Security Conference 2025 n’ibindi byinshi. Byatanze akazi ku Banyarwanda basaga 1 000.

Ibitaramo nka Move Afrika, Giants of Africa Festival 2023 na 2025, Trace Awards n’ibindi bitandukanye byahurije hamwe abahanzi barimo Kendric Lamar, Zuchu, Bruce Melodie, Davido, Tiwa Savage, Tyla, Diamond Platinumz, Kizz Daniel, Ayra Starr, The Ben, John Legend n’abandi, bituma abahanzi nyarwanda barushaho guhura na bagenzi babo bikazamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Hifashishijwe urugero rw’igitaramo cya ‘Move Africa’ gusa cyabaye mu 2023, gusa byagaragaye ko cyatanze akazi abarenga 1 000 barimo abatekinisiye, abashinzwe umutekano, abacuruzi, abafotora n’abandi b’Abanyarwanda.

Imibare yatangajwe na kompanyi ya Global Citizen isanzwe itegura ibitaramo bya Move Africa nyuma y’igitaramo cyabereye i Kigali, igaragaza ko ibyo bitaramo byatanze akazi ku barenga 1 000 mu 2023 na 1 500 mu 2024.

Kuzamura ubukerarugendo n’isura y’Igihugu

Iyo ibyamamare mpuzamahanga bitandukanye byataramiye i Kigali, bigaragaza umutekano u Rwanda rufite, ibikorwa remezo bigezweho kandi bishoboye kwakira ibitaramo n’inama mpuzamahanga.

Ba mukerarugendo n’abashoramari barushaho kurubonamo amahirwe bakarugana, amahoteli abona abakiliya, abakora akazi ko gutwara abantu n’abacuruzi bato bose bakunguka.

Imyidagaduro nk’igikoresho cya dipolomasi

Uretse inyungu z’amafaranga, ibi bikorwa bifasha u Rwanda kwagura umubano mpuzamahanga no kumenyekanisha umuco warwo. Bikagaragariza Isi ubushobozi bw’igihugu mu kwakira no gutegura ibirori n’inama bikomeye.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yerekana ko mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwinjije miliyoni 85 z’amadolari ya Amerika binyuze mu nama, ubukerarugendo n’imyidagaduro (MICE).  Bigashimangira ko ibitaramo n’inama mpuzamahanga ari ishingiro ry’ubukungu n’iterambere rirambye mu Gihugu.

Biteganyijwe ko mu 2026 Umujyi wa Kigali uzakira igitaramo cya Move Africa ku nshuro ya gatatu, Global Ministerial Mental Health Summit 2026, IAF Global Space Conference on Climate Change (GLOC 2026), Africa CEO Forum 2026 n’izindi zitandukanye.

Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo byifashishwa mu kwakira ibitaramo n’inama mpuzamahanga birimo Convention Center, BK Arena, Canal Olempia, Stade Amahoro, Pele Stadium n’ibindi birimo kwakira neza abarugana bituma abarusuye bifuza kugaruka.

Kwakira abahanzi b’ibyamamare nka John Legend ntibyatanze ibyishimo gusa byagaragaje ko u Rwanda ari Igihugu cyiza gitekanye
Mu gitaramo gisoza Giant of Africa hamuritswe imbyino gakondo z’ibihugu 20 by’Afurika byari byitabiriye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA