Inzobere zigaragaza ko RDC ikoresha umwanya ihawe mu gusebya u Rwanda
Politiki

Inzobere zigaragaza ko RDC ikoresha umwanya ihawe mu gusebya u Rwanda

KAYITARE JEAN PAUL

October 13, 2025

Inzobere zitandukanye zigaragaza ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bukoresha umwanya buhawe mu nama mpuzamahanga mu gusebya u Rwanda no gushaka kwigaragaza ko bukeneye amahoro.

Ibi zibishingira ku kuba Perezida wa Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yaranze isinywa ry’amasezerano ya Washington ndetse akaba akomeje kwigaragaza nk’umunyamahoro.

Ubwo yari mu nama yiga ku bufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, Global gateway Forum, Perezida Tshisekedi yigize nyoni nyinshi ku mugambi wo gutera u Rwanda, agaragariza abanyaburayi ko ntawo yigeze agira, ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari we wabasha guha itegeko umutwe wa M23 ugahagarika intambara.

James Munyaneza, Umunyamakuru akaba n’inzobere muri Politiki y’Akarere, na Senateri Evode Uwizeyimana, inzobere mu mategeko na Politiki mpuzamahanga, bavuga ko ijambo rya Perezida Tshisekedi aherutse kuvugira mu nama mpuzamahanga ryatunguranye kuko ryavuzwe mu mwanya utari uwaryo.

Munyaneza agaragaza ko iryo jambo rya Perezida wa Congo atari uko abantu bishimiye aho yari arivugiye, n’uko yari arivuze n’uko rimeze ahubwo ngo abantu bibajije Perezida washimuse umwanya w’abandi, inama igamije kuganira ubufatanye hagati ya Afurika n’Umuryango w’u Burayi akayizanamo ibibazo bye bwite, ashimangira ko no muri dipolomasi hari ibintu nk’umuyobozi w’igihugu aba atitezweho gukora.

Ati: “Ntabwo uvuga ngo utanze ukuboko, uguhaye Mugenzi wawe kandi urimo kumwataka muri iyo nama, n’imvugo ubwayo ni ikibazo.”

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko atari ubwa mbere abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangaza ibintu nka biriya mu nama mpuzamahanga.

Agira ati: “Kuva iki kibazo cya M23 cyatangira, inama mpuzamahanga yose ibaye; nubwo yaba ari inama ivuga k’ubuhinzi, n’ubwo yaba ari inama ivuga ku bijyanye n’inzara, n’ubwo yaba ari inama ivuga ku bukungu n’ishoramari nk’iriya bari barimo, ni ukuvuga ngo ntabwo Congo ijya yiburira.

Iyo ifashe ijambo yirohamo, ikavuga ibintu bidafite aho bihuriye na gahunda y’inama, uyoboye inama ni we ushobora guhagarika abantu bo muri Congo.”

Senateri Evode avuga ko hari n’izindi nama u Rwanda ruhuriramo na Congo iki gihugu cyafata ijambo kikavuga ibitari kuri gahunda y’inama ariko ngo u Rwanda ntacyo ruba rushobora kubivugaho.

Yakomoje ku ijambo rya Perezida Tshisekedi mu nama iherutse kubera mu Bubiligi, avuga ko ibyo yavuze yabikoreye kugira ngo agushe mu mutego Perezida Paul Kagame.

Ati: “Ashobora kuba yarabikoze abizi, yibaza ko ari umutego arimo gutega Perezida Kagame na we wari uri mu nama, wenda akibaza ko ari umutego ari buze gutega kuko ni we wabanje kandi azi ko na Perezida Kagame aribuvuge.

Ashobora kuba yaribazaga ko ari umutego amuteze akaba amusize aho aza kwisobanura, ibyo nabyo byashoboka.”

Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’Abanyekongo baba mu Bubiligi, yababwiye ko yakoresheje iriya nama ngo agaragaze ko ashaka amahoro.

Kuzana Uganda mu bibazo bya bivuze iki?

Munyaneza avuga ko kuba Perezida Tshisekedi yaratunze urutoki igihugu cya Uganda bijyana no kuba igihugu cyose cyo mu Karere kidakora nk’ibyo u Burundi bukora, gifatwa nk’umwanzi wa Congo.

Ati: “Wibuka uko Congo yirukanye wa Mutwe w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ECRAF, agatera ubwoba n’Umukenya wari uwuyoboye ndetse habayeho n’imyigaragambyo bamagana na Kenya banavuga ko Perezida Ruto afite inkomoko mu Rwanda, kubera ko banze gukurikiza amabwiriza ya Leta ya Congo.”

Ashimangira ko igihugu cya Uganda cyari muri uwo mutwe birangira cyanze gukorana na Congo uko yabishakaga ariko Abarundi bakorana nayo.

Munyaneza akomeza agira ati: “Abantu bafite ukuri ko Congo irimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba n’imitwe yakoze Jenoside cyane cyane FDLR mu Rwanda, ntabwo bari ku ruhande rwa Congo kandi kuri we (Perezida Tshisekedi); uri ku ruhande rwanjye cyangwa uri ku ruhande rw’u Rwanda.”

Avuga ko kuva kera ubuyobozi bwa Congo bwagiye butwerera ibibazo byabwo biri imbere mu gihugu abo hanze kuko haba harimo kureba icyanezeza Abanyekongo.

Senateri Evode avuga ko kuba Perezida Tshisekedi yaravuze u Rwanda na Uganda mu bihugu Icyenda bituranye na RDC ari uko byo nyine bidashyigikiye uburyo iki gihugu gikomeje kuvuga ko hari Abanyekongo bafite ubwenegihugu bushidikanywaho.

Agaragaza ko kuba Uganda hari amasezerano isanzwe ifitanye na RDC yo kuyikorera imihanda, mu gihe hari Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, Abagande bashoboraga gukora umuhanda ariko bakanamenya aho umwanzi wabo ari.

Ati: “Mu bihe byashize Gen Muhoozi Kainerugaba yagiye Kinshasa ntituzi ibyo bavuganye cyangwa hari ibyo bashobora kuba batarumvikanyeho.”

Aha ni Senateri Evode ahera avuga ko ari yo mpamvu yatumye Umukuru w’igihugu cya Congo, Antoine Tshisekedi, atunga urutoki igihugu cya Uganda.

Yagarutse ku biganiro byahuje Perezida Tshisekedi n’Abanyekongo baba mu Bubiligi agaragaza ko uyu mukuru w’igihugu yagaragaje ko yiteguye kuganira n’uwo ari we wese mu gihugu, ari uko abanje kwamagana u Rwanda kuko ari bwo aba agaragaje ko akunda igihugu.

Munyaneza avuga ko ibyo Perezida Tshisekedi avuga ari ukubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga.

Kuri we asanga ibyo Umukuru w’igihugu cya Congo akora ari ugutesha agaciro ibihugu bya Afurika.

Ati: “Perezida ujya mu bindi bihugu ati ngwino ugarure umutekano mu gihugu cyanjye, ndakugena nk’umuntu ukwiriye igihembo cya Nobel.”

Evode Uwizeyimana agaragaza ko amahanga amaze kubona imikorere y’ubuyobozi bwa Congo cyane ko bwegereye Amerika ariko nayo ikagira ibyo isaba Congo.

Yagize ati: “Turakorana namwe n’u Rwanda muteze imbere ubuhahirane no mu Karere kose, amasezerano aranditswe, intumwa z’ibihugu byombi zihuriye i Washington, umunsi wo gusinya uti nsisinye.

Uri muri ya nama uwabahuje, Umunyamerika uhagarariye Trump, ari aho ngaho.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) uraje uti, ibyo Abanyamerika barimo gukorana n’u Rwanda na Congo turabishyigikiye, icyo gitutu ni cyo akomeje kugaragaza.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA