Uwimbazi Yvette w’imyaka 41 y’amavuko, ni Umunyarwandakazi wishimira ko Politiki yo guteza imbere abagore n’abakobwa mu Rwanda yamutinyuye kuri ubu akaba ari umufosheri w’ikamyo ukorera mu bihugu bitanu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu mubyeyi w’abana batatu, ahora mu ngendo zihuza u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania na Kenya, akaba akora ubutaruhuka muri uyu mwuga ubusanzwe wamaze imyaka myinshi warihariwe n’abagabo.
Ukwiyemeza kwe no gukunda umurimo, bituma uyu murimo umuha umusaruro utuma abasha no kugira inzozi z’ahazaza zo kuba umusemburo w’impinduka zikomeye cyane mu Gihugu no mu Karere.
Uwimbabazi, avuga ko urugendo rwo gutwara ikamyo rwatangiye ruturutse ku buryo yakundaga gutwara imodoka n’akazi k’ubushoferi muri rusange.
Yagize ati: “Natewe ishyaka n’uyu murimo kubera ko uranshimisha cyane. Intangiriro zawo, no kuwuhitamo byazamuye ugushidikanya no gucika intege muri jye. Bamwe bavugaga ko bidashoboka ko umugore yatwara ikamyo akamara iminsi myinshi hanze y’Igihugu. Bambwiraga ko umugore adashobora gukora ibyo ngo yubake rukomere.”
Nubwo hari abamucaga intege, Uwimbabazi ntiyacitse intege, uyu munsi abamushidikanyagaho ni bo basigaye bamushimira bakanamwifuriza ishya n’ihirwe iyo babona iterambere yigezaho uko bukeye n’uko bwije.
Urugendo rwambukiranya imipaka nk’umugore utwara ikamyo
Buri rugendo rwose Uwimbabazi agiye gutangira yerekeza mu bice bitandukanye by’Igihugu, abanza gusuzuma ikamyo atwara, kandi yatangira urugendo akagenda yigengesereye nk’umugore wambutse imipaka.
Avuga ko iyo yambutse Igihugu azirikana ko buri gihugu kigira imitererere n’imiyoborere yacyo, bityo agerageza kwisanisha na buri muco agezemo asigasira ubunyamwuga kugira ngo yirinde kuba yahohoterwa mu kazi akora.

Ati: “Iyo ngiye nko muri Tanzania, mbanza gusuzuma ikamyo mu rucyerera maze nkatsimbura saa kumi n’ebyiri z’igitondo nerekeza ku mupaka wa Rusumo. Mu Rwanda buri wese aba atera umwete abagore batwara amakamyo, ariko mu bihugu bimwe na bimwe, ushobora no guhohoterwa. Ugomba guhora ukomeye kandi udatezuka ku murimo.”
Nubwo we atarahura n’imbogamizi zikomeye, ahamya ko ibihugu bimwe na bimwe abashoferi b’abagore bashobora kwibasirwa bikomeye mu bihe by’umutekano muke.
Uretse ubunararibonye afite, Uwimbabazi asaba abagifite imyumvire cyane cyane kuri ba nyiri amakamyo bashobora kwima akazi abagore bumva ko badashoboye.
Ati “Bagomba kugirira icyizere ubushobozi bw’abagore. Iyo tuvuye i Kigali twerekeza i Mombasa, nta muntu n’umwe ushobora kuntanga kugerayo…”
Gutwara ikamyo byamuhinduriye ubuzima
Uwimbabazi ahamya ko kuba umushoferi w’ikamyo byamuhinduriye ubuzima, kuko uretse kuba ahora ahuze binamufasha guhora yongera ubushobozi mu by’ubukungu bumubeshaho n’umuryango.
Mu byo akora by’ingenzi harimo kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri, atunze imodoka ye agendamo ndetse akaba yaranatangije umushinga w’ubuhinzi, byose abikesha gutwara ikamyo.
Yakomeje agira ati: “Iyo umugore afite akazi, umusaruro ugaragarira mu muryango mugari. Muri uyu mwuga usanga abagore ari bo kenshi bafite ikinyabupfura mu gucunga amafaranga.”
Avuga ko ari umwe mu bagize ishyirahamwe ry’abagore b’abashoferi b’amakamyo ryihaye intego yo guharanira ko buri mugore muri bo yakwitungira ikamyo ye.
Inzozi ze ni izo gushinga ikigo cye gikora ubwikorezi gikoresha amakamyo yacyo, ku ntego igira iti: “Umugore ku isonga ry’impinduka.” Afite icyizere ko mu bihe bizaza ikigo cye kizavuka vuba kandi kigatangira gutanga umusanzu wacyo mu iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda no mu Karere.
Uwimbabazi Yvette, kuri ubu afatwa na benshi nk’urugero ruzira amakemwa ku bagore benshi muri Afurika barenga amahame yashyizweho na sosiyete kandi adindiza bamwe, bagaharanira gufata ahazaza habo mu biganza byabo.
Nanone kandi ubwitange agaragaza mu gutwara amakamyo n’inzozi afitiye umuryango we, Igihugu n’Akarere, bishimangira ko umuhate, ubushobozi no kudatezuka bitagira igitsina bibogamiraho.
