Inzu y’ababyeyi yahinduriye ubuzima ababyarira mu Bitaro bya Nyagatare
Amakuru

Inzu y’ababyeyi yahinduriye ubuzima ababyarira mu Bitaro bya Nyagatare

HITIMANA SERVAND

September 3, 2024

Abagana Ibitaro bya Nyagatare baravuga imyato Leta y’u Rwanda yabegereje inzu y’ababyeyi kuri ibi bitaro yabakijije umuvundo wabaga aho ababyeyi baruhukiraga nyuma yo kubyara kuko hari ubwo wasangaga babiri basangiye igitanda kimwe.

Kuri ubu ababyeyi bagiye kubyaa n’ababaherekeje baboa serivisi nziza bishimira ko n’ubuzima bwabo burushaho kubungabungwa kinyamwuga.

Bavugako iyi nyubako nshya yubakiwe ababyeyi baza kubyarira ku Bitaro bya Nyagatare yaje kubaruhura ibibazo bikomeye bahuraga nabyo.

Ubusanzwe ngo bakirirwaga mu nzu ntoya cyane, bikiyongeraho umubare munini w’abagana ibi bitaro, aho byatumaga ababyeyi babiri barashobora kwakirirwa ku gitanda kimwe.

Kubera umuvundo w’abahakirirwaga, bivugwa ko hari bamwe mu babyaye byabaga ngombwa ko basasirwa hasi ibitanda byarangiye, byagera ku barwaza ho bikaba akarusho.

Mukamanzi Doroteya agira ati: “Tutarabona iyi nyubako nziza twarahababariye. Ababyeyi barirwaga muri kano kazu ko hepfo hakuzura, ubundi umaze kubyara agahita aryamishwa hasi kugira ngo igitanda gifashirizweho uri ku bise. Uwaje aherekeje umubyeyi we yararaga hanze kuko ntaho kwihengeka washoboraga kubona.”

Akomeza agira ati: “Kuri ubu navuga ko ari ibisubizo gusa. Ubuse iyi nzu koko! Njye mbona n’umwana uyivukiyemo atangirana ubuzima bwe ibyishimo. Turashima cyane Leta y’u Rwanda ikomeje kutugezaho amajyambere nk’aya.”

Munyakazi Leonidas ufite umugore we ubyariye kuri ibi bitaro inshuro 3, na we ati: “Nukuri ngewe sinabona uko mvuga ibitangaza turi kubona mu majyambere y’iki Gihugu. Umugore wanjye yahabyariye abana babiri hano mu bihe navuga ko umubyeyi yabaga atari ahantu haboneye.”

Yabuze ko hari n’ubwo abagabo bazaga gusura abagore babo bagataha batababonye kubera ko babaga bacucitse. Ati: “Gusa icyantangaje ni ukugaruka tugasanga ahantu habaye i Buzungu pee. Nkuri turishimye ku bw’ ibi byiza dukomeje kugezwaho.”

Yongeraho ko ubu nta muntu ushobora kwiganyira kuza kubyarira kuri ibi bitaro kuko  umunsi ku munsi haboneka ibisubizo ku kunoza serivisi.

Murekatete Juliet, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na we avuga ko iyi nyubako yaje ikenewe cyane aho yabaye igisubizo ku baturage.

Anavuga ko hari n’ibindi biri gukorwa mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage no kubagereza ubuvuzi.

Agira ati: “Iyo abaturage bafite ikibazo ubuyobozi na bwo buba bukireba uretse ko ari ubushobozi butabonekera kimwe. Nyuma yo kubaka iyi nzu y’ababyeyi ubu hanubatswe ibitaro bishya mu Murenge wa Gatunda aho byagabanyije umubare w’abagana ibitaro bimwe twari dufite bityo n’uburyo bwo kubona serivisi nziza bukiyongera.”

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyagatare avuga ko inyubako ya mbere yakirirwagamo ababyeyi yari ifite ibitanda 16, mu gihe iyi nyubako nshya bahawe ifite ibitanda 67 byakwakira ababyeyi 67 igihe baba baziye rimwe.

Ni mu gihe impuzandengo y’ababyeyi bashobora kwakirirwa rimwe iterenga 40.

Uretse ibi bitanda kandi iyi nyubako ifite ubwisanzure mu gihe byaba ngombwa ko hongerwamo ibitanda bikaba byabona aho bishyirwa ndetse ikagira aho abayirimo bakorera amasuku, aho abarwayi bakirirwa n’abaganga mu gihe kimwe, bidasabye ko umurwayi yitabwaho ari uko undi asorejwe kwakirwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA