Iposita yatangije “RwandaMart” ifasha abacuruzi bato n’abaciriritse kugera ku isoko mpuzamahanga

Iposita yatangije “RwandaMart” ifasha abacuruzi bato n’abaciriritse kugera ku isoko mpuzamahanga

Imvaho Nshya

June 26, 2023

Mu Rwanda muri iyi minsi  hatangijwe gahunda yo gukangurira abakora ubucurizi buto n’ubuciriritse gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagure ibikorwa bigere ku rwego mpuzamahanga.

Ni muri urwo rwego, Iposita y’u Rwanda yatangije urubuga  “RwandaMart” rufasha abacuruzi  bato n’abaciriritse kugeza ibyo bakora ku bakiriya  babo baba abari imbere mu gihugu n’abari mu mahanga  hifashishijwe  ikoranabuhanga.

Uru rubuga rwari rumaze imyaka ibiri rwubakwa  ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere “GIZ” nyuma muri  Gashyatare 2023, uyu mushinga uhabwa Iposita y’ u Rwanda  aho taliki 22 Kamena 2023, uru rubuga  rwerekanwe ku mugaragaro.

Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Kayitare Celestin  yatangaje ko ubu buryo buzafasha  abacuruzi  kugeza ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga kuko rubafasha kubyerekana bityo ubikeneye  akabibona.

Yakomeje avuga ko abacuruzi  bafite ibyo bifuza gucuruza babafasha kubishyira ku rubuga bityo ubikeneye bakamufasha uko byamugeraho kuko ari ko kazi Iposita isanzwe ikora ko kugeza ku bantu ubutumwa bwabo yaba ari imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Kuva uru rubuga “RwandaMart” rwatangira gukorana n’abacuruzi bato n’abaciriritse,  Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda,  Kayitare Celestin agarazaga ko haze kugeraho abagera kuri 760 biganjemo abakora ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, intego akaba ari uko uyu mwaka uzarangira  bageze ku bihumbi 3.

Richard Niwenshuti, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda “MINICOM” yagaragaje ko uru rubuga ruzakora nk’ihuriro ry’amasoko yose akora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga “e-Commerce”.

Richard Niwenshuti, Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM

Yakomeje asobanura ko atari ubucuruzi gusa ahubwo ruzafasha no mu kongerera ubumenyi abacuruzi  bifuza  gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo.

Bamwe mu bacuruzi  batangiye gukoresha uru rubuga barimo abakora ibijyanye n’ubugeni n’ubukorikori n’ibindi.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba uru rubaga “ https://rwandamart.rw/” haza hazasohoka porogaramu izashyirwa muri telefone zigendanwa ikazafasha abantu koroherwa no kugera kuri iri soko.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA