Iran irunamira Ayatollah wishwe n’ibitero bya Amerika na Isiraheli 
Amakuru

Iran irunamira Ayatollah wishwe n’ibitero bya Amerika na Isiraheli 

KAMALIZA AGNES

March 1, 2026

Guverinoma ya Iran yashyizeho icyunamo cy’iminsi 40 n’ikiruhuko cy’iminsi irindwi, mu rwego rwo guha icyubahiro no kunamira Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei wiciwe  mu  bitero by’indege byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli.

Urupfu rwa Ayatollah rwamenyekanye ku wa 28 Gashyantare ariko ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byarwemeje kuri iki Cyumweru, nyuma yuko Ayatollah agabweho ibitero simusiga asanzwe mu biro bye ku wa Gatandatu.

Perezida Donald Trump yishimiye urupfu rwa Ayatollah avuga ko yari umwe mu bantu babi kurusha abandi babayeho mu mateka, asaba abaturage ba Iran gusubirana Igihugu mu maboko yabo.

BBC yatangaje ko hari abandi bayobozi  ba Iran 40 bishwe  barimo n’Umugaba w’Ingabo zirinda impinduramatwara ya Kisilamu (Islamic Revolutionary Guard Corps).

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yavuze ko abayobozi bakomeye benshi ba Iran bishwe ndetse batazatezuka ku mugambi wo kwibasira ahari ibikorwa kirimbuzi bya Iran byose.

Ni mu gihe CBS News yatangaje ko nyuma y’urupfu rwa Ayatollah hari abaturage ba Iran bagiye mu mihanda bagaragaza ibyishimo bavuga ko Isi igiye kuba nziza kurushaho mu gihe abandi bari mu gahinda.

Ibitero  bya Isiraheli na Amerika muri Iran byagabwe ku wa Gatandatu byibasiye intara 24 za Iran, byahitanye abantu 201, nk’uko Umuryango utabara imbabare wa Iranian Red Crescent, wabitangaje.

Nyuma y’ibyo bitero Iran yagabye ibitero byo kwihorera ku bihugu bifite ibirindiro by’ingabo bya Amerika, birimo Kuwait, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain.

Byatangajwe kandi ko icyiciro cya gatatu n’icya kane mu bitero byo kwihorera kuri Amerika na Isiraheli no ku nshuti zabo zose bigikomeje kandi nta gahenge bari butange.

Ibitero bya Amerika na Isiraheli muri Iran byaguyemo Abayobozi bakomeye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA