Iran na Amerika bagiye guhurira mu biganiro by’amahoro muri Pakistan
Mu Mahanga

Iran na Amerika bagiye guhurira mu biganiro by’amahoro muri Pakistan

KAMALIZA AGNES

April 8, 2026

Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ku wa 10 Mata 2026, bazahurira mu biganiro by’amahoro bizabera i Islamabad muri Pakistan, nyuma yuko impande zombi zemeranyije agahenge k’ibyumweru bibiri.

Iran yashimangiye ko ibiganiro byayo na Amerika bizashingira kuri gahunda yayo yo gukomeza kugenzura inzira ya Hormuz no gukurirwaho ibihano byose.

Iran yemeye ibiganiro kuri  uyu wa 08 Mata nyuma y’itangazo  ryo kuri uyu wa Gatatu rya  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko ahagaritse by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ibitero kuri Iran.

Perezida Trump yagaragaje ko ako gahenge gashingiye ku kuba Iran yemeye gufungura inzira ya Hormuz yari ifatiye runini ibihugu by’i Burayi n’ahandi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe Truth Social, Trump yavuze ko Amerika yamaze kugera ku ntego zayo zose za gisirikare ndetse ikanazirenza kandi ko igeze kure cyane mu masezerano agamije amahoro arambye na Iran.

Yavuze ko Amerika yamaze kwakira inyandiko ikubiyemo ingingo 10 za Iran kandi yizera ko ari ryo ishingiro n’ingingo nziza zo kuganiriraho.

Yongeyeho ko Amerika na Iran bumvikanye ku mpaka zari zihari, kandi ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bizafasha kurangiza no gushyira mu bikorwa ayo masezerano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghch mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X  yemeje ko Tehran yemeye ayo masezerano kandi ko ingabo za Iran zitazongera kwirwanaho mu gihe ibitero zigabwaho byahagaritswe.

Ku ruhande rwa Pakistan, Minisitiri w’Intebe wayo Shehbaz Sharif yashimye impande zombi zemeye agahenge no kuyoboka inzira y’ibiganiro bigamije kurangiza intambara.

Iran yafashe icyemezo cyo gufunga iyo nzira nyuma y’ibitero yagabweho na Amerika na Isiraheli ku wa 28 Gashyantare, byagize ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga, bituma ibiciro bya peteroli bizamuka ndetse binateza ibura rya lisansi mu bice bitandukanye by’Isi.

Ibitero byo kwihorera bya Iran byakwirakwiriye mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse bihungabanya ubukungu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA