Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama, Donald Trump yashishikarije abigaragambya bo muri Iran gukomeza imyigaragambyo kugeza bahiritse ubutegetsi, nk’uko yabigarutseho ku rubuga rwe rwa Truth Social ko ubufasha buri mu nzira, nta bisobanuro birambuye yatanze.
Yasezeranyije igisubizo gikomeye cyane mu gihe hari abigaragambya batawe muri yombi bishwe.
Umuryango utegamiye kuri Leta, uharanira Uburenganzira bwa Muntu HRANA watangaje ko iri hohoterwa rimaze guhitana abantu 2 571.
Abayobozi ba Iran bahagaritse interineti n’itumanaho kuri telefoni mu gihugu hose guhera ku wa Gatanu, kugira ngo hadakwirakwizwa amashusho n’amakuru yerekeye iyo myigaragambyo.
Donald Trump yongeyeho ko azakora mu buryo bukomeye cyane ngo abigaragambya bicwe.
Abantu 2.571, barimo 147 bafite aho bahuriye na Guverinoma, baguiye mu myigaragambyo yahungabanyije Irani kuva ku ya 28 Ukuboza, nk’uko bivugwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera muri Amerika witwa HRANA.
Hatangazwa kandi ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Ikibazo nyamukuru cy’iyo myigaragambyo ni uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bimaze iminsi biterana amagambo, aho buri cyose kivuga ko cyiteguye intambara.
Iyo myigaragambyo ishingiye ku bibazo by’ubukungu muri Iran, mu gihe Perezida wayo, Massoud Pezeshkian avuga ko iyo habaho batari bugere ku myigaragambyo nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Amakuru cya Repubulika ya Kiyisilamu (IRIB).
Yagize ati: Ibyifuzo by’Abanya-Irani, bahanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu, byagombye kumvikana. Ntitwaba tubona imyigaragambyo yabo mu mihanda.”
Yongeyeho ati: “Mbere yo kumva amajwi y’abacuruzi, abacuruzi bo mu maduka, n’abantu batandukanye mu mihanda, tugomba kumva ibyifuzo byabo n’impungenge zabo kugira ngo bahabwe ibisubizo.”
Mu kiganiro cyabereye kuri televiziyo na IRIB, Perezida Pezeshkian yavuze ko Guverinoma yiteguye kumva abaturage bayo kandi yiyemeje gukemura ibibazo by’ubukungu byugarije abaturage b’icyo gihugu, asaba Abanya-Irani kwirinda gukora ibikorwa byangiza.