Iran yaburiye abigaragambya ishinja Trump kuba inkoramaraso
Mu Mahanga

Iran yaburiye abigaragambya ishinja Trump kuba inkoramaraso

KAMALIZA AGNES

January 9, 2026

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, yashinje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ko ibiganza bye byuzuye amaraso y’abaturage ba Iran ndetse aburira abigaragambya ko Leta itazakomeza kubihanganira nibakomeza kwangiza ibikorwa remezo.

Mu ijambo ryanyujijwe kuri televiziyo ya Leta ya Iran kuri uyu wa Gatanu, Khamenei yashinje abigaragambya gukorera mu nyungu za Perezida Trump, avuga ko bitwara nk’abacancuro bakorera abanyamahanga kandi ibikorwa byabo bitazakomeza kwihanganirwa.

Yabasabye kunga ubumwe mu gihe igihugu gihanganye n’ibikorwa by’iterabwoba nubwo imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwe n’ibibazo by’ubukungu n’ubukene bukabije ikomeje gukwira mu gihugu hose.

Imyigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza 2025, itangijwe n’abacuruzi b’i Tehran bamagana gutakaza agaciro k’ifaranga n’ubukungu bukomeje kuzamba, ikaba imaze kugwamo ababarirwa muri za mirongo barimo n’abashinzwe umutekano.

Ku wa 08 Mutarama 2026, Iran yavanyeho interineti mu gihugu hose mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo ndetse amasosiyete y’indege yahagaritse ingendo ziva n’izijya muri Iran.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social kuri uyu wa Gatanu, Perezida Trump yavuze ko Iran yanananiwe guhosha iyo myigaragambyo y’abarenga miliyoni mu gihugu hose.

Gusa mu bihe byatambutse yabujije ubuyobozi bwa Iran guhohotera abigaragambya cyangwa Amerika ikivanga muri ibyo bibazo, mu gihe Iran yayihanangirije ikayibwira ko ibibazo byayo izabyikemurira.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian, yasabye kwitwararika no gutega amatwi ibibazo nyakuri by’abaturage, ariko nanone avuga ko batazagirira impuhwe abigaragambya batumwe n’abanyamahanga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA