Iran yabwiye Amerika na Isiraheli ko izihorera
Mu Mahanga

Iran yabwiye Amerika na Isiraheli ko izihorera

KAMALIZA AGNES

March 1, 2026

Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli babateye icyuma mu mutima nyuma yuko bishe Umuyobozi w’Ikirenga wabo, Ayatollah Ali Khamenei ariko bitazagarukira aho kuko nabo bazasogota  imitima yabo kandi by’igihe kirekire.

Mu kiganiro cyanyujijwe kuri televiziyo nyuma y’iyicwa rya Ayatollah; kuri iki Cyumweru, Ali Larijani yavuze ko Isiraheli na Amerika batwitse imitima y’abaturage ba Iran, asezeranya ko na yo izatwika imitima yabo kugeza igihe bazayitakambira bayisaba imbabazi.

Yagize ati: ”Ingabo za Amerika zigomba kumenya ko zasogose mu mutima w’Abanya-Iran; natwe tuzabasogota kuko  ubushobozi bwa gisirikare dufite bukomeye kurusha mbere hose.”

Yongeyeho ati: ”Amerika na Isiraheli  batwitse imitima w’Abanya-Irani natwe tuzatwika imitima yabo.”

Yavuze ko abanzi ba Iran bamaze igihe bashaka kuyicogoza bakoresheje igitutu mu bukungu, ariko ko byabapfubanye, agaragaza ko abo banzi bagerageje guteza imvururu n’amacakubiri mu baturage ariko bikaba iby’ubusa.

Larijani ahamya ko abanzi ba Iran babonye imigambi yabo mibisha itagerwaho mu gihe  Khamenei akiri ku buyobozi, ari yo mpamvu bahisemo kugubaho igitero mbere.

Ashinja Isiraheli na Amerika politiki yo guhungabanya Iran hagamijwe kuyicogoza no kuyicamo ibice, ashinja Perezida Donald Trump  ubusahuzi bitewe na politiki ye ishyigikira gusahura umutungo w’ibindi bihugu.

Lajirani yaburiye ibyo bihugu ko igiye kwihorera by’akataraboneka ku hantu aho ari ho hose bifite ibirindiro mu karere kandi bazumva akababaro babateye, nubwo yashimangiye ko Iran idashaka intambara n’ibihugu biyikikije avuga ko Tehran izabikora  mu rwego rwo kwirwanaho.

Ali Larijani yavuze ko ingabo za Iran zikomeje kongera ubushobozi  kandi ziteguye guhangana n’umwanzi ndetse batazacika intege kugeza bivunnye  umwanzi.

Icyakoze yashimangiye ko politiki y’ingenzi ya leta ya kisilamu ari inzira y’amahoro kuko batigeze bifuza intambara ariko byabaye ngombwa ko birwanaho.

Yagize ati:” Ntabwo twigeze dushaka intambara kandi ntitwifuza intambara. ariko bayidushojeho ntatwareka kwihorera.”

Ibitero bya Amerika na Isiraheli kuri Iran byatangiye kugabwa ku wa 28 Gashyantare 2026, bigamije kwica abayobozi no kurasa ku bikorwa bya gisirikare bya Iran.

Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu batangaje ko ibyo bitero bigamije kurinda umutekano w’abaturage n’akarere.

Nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei, Trump yavuze ko yari umwe mu bantu babi babayeho mu mateka y’Isi, kandi urupfu rwe ari ubutabera  ku baturage ba Iran n’abandi benshi bahungabanyijwe n’ubuyobozi bwe.

Trump yavuze ko bigiye kuba byiza kuri dipolomasi ya Amerika na Iran nyuma y’urwo  rupfu kandi ibitero bigomba gukomeza kugeza amahoro abonetse.

Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani yabwiye Amerika na Isiraheli ko bazicuza kubera ibitero byabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA