Iran yanze ibiganiro na USA, iteguza intambara ikomeye

Iran yanze ibiganiro na USA, iteguza intambara ikomeye

KAMALIZA AGNES

March 2, 2026

Iran yavuze ko nta biganiro ishaka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangiye kuyigabaho ibitero zifatanyije na Isiraheli kuva kuwa 28 Gashyantare 2026, iteguza imfu z’abasirikare benshi b’icyo gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere impande zombi zazindutse zirasana aho Iran iri kwihorera aho Amerika ifite ibirindiro; nk’i Doha muri Qatar, Kuwait, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, ndetse impungege zikomeje kwiyongera ko iyi ntambara izamara igihe kirekire.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Iran iri gusubiza ibyo bitero mu gihe USA na Isiraheli bikomeje kuyirasa umunota ku wundi.

Iran yashimangiye ko izibasira mu buryo bukomeye ibirindiro byose bya USA nubwo hari amakuru avuga ko yagabye ibitero no mu bindi bice bitandukanye bikorerwamo ubucuruzi n’ahatuye abasivili muri ako karere.

Abantu batatu byatangajwe ko bapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, 16 bakomerekera muri Qatar mu gihe umwe yiciwe muri Kuwait.

Ku ruhande rwa Iran nibura 201 ni bo baguye mu bitero bya Amerika na Isiraheli, abandi 747 barakomereka; mu gihe muri Isiraheli abantu icyenda bishwe, 121 bagakomereka.

Mu butumwa bw’amashusho Perezida Trump yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yagaragaje ko gutangiza intambara muri Iran ari igisubizo ku mutekano we kuko ubutegetsi bwa Iran bufite intwaro zifite ubushobozi bwo kurasa kure cyane n’intwaro kirimbuzi kandi ibyo ari ikibazo gikomeye kuri we.

Trump yagaragaje ko yanyuzwe n’ibitero bagabye byaguyemo Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei hamwe n’abandi bayobozi bakuru benshi muri Iran.

Ubuyobozi bwa Iran bumaze igihe buhakana ibyo bushinjwa byo gutunga intwaro kirimbuzi nubwo Isiraheli na Amerika bidahwema kuyishinja.

Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli babateye icyuma mu mutima nyuma yuko bishe Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei ariko bitazagarukira aho kuko na bo bazasogota imitima yabo kandi by’igihe kirekire.

Ali Larijani yavuze ko Isiraheli na Amerika batwitse imitima y’abaturage ba Iran, asezeranya ko na yo izatwika imitima yabo kugeza igihe bazayitakambira bayisaba imbabazi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA