Iran yasezeranyije Australia gufata ingamba nk’izo yafashe igahambiriza Ambasaderi wayo muri icyo gihugu, nyuma yuko Amb. Ahmad Sadeghi yirukanywe i Canberra, igihugu cye gishinjwa kwihisha inyuma y’ibitero byibasiye Abayahudi muri Australia.
Amb. Ahmad Sadeghi wari azwiho gushyigikira Palestine, Australia yamwise udakenewe imuha iminsi irindwi yo kuba yabaviriye ku butaka hamwe n’abandi bantu batatu.
Kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yahakanye ibyo birego bya Australia avuga ko ikizakorwa cyose mu rwego rwa dipolomasi Iran nayo izahita yihorera vuba na bwangu.
Baghaei yagaragaje ko imyanzuro ya Australia itagenzuwe neza kandi yafashwe kubera ibibazo byayo by’imbere mu Gihugu birimo imyigaragambyo y’amateka yabaye mu mpera z’icyumweru gushize yamaganaga intambara ya Isiraheli muri Gaza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama, Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese yavuze ko Iran ari yo iri inyuma y’igitero cyatwitse resitora yacururizwagamo ibiribwa by’Abayahudi, (kosher café) i Sydney mu Ukwakira k’umwaka ushize ndetse n’ikindi cyatwitse urusengero rwabo i Melbourne mu Ukuboza.
Australia kandi yahise inahagarika imirimo ya Ambasade yayo muri Iran inatumaho Ambasaderi wayo muri icyo gihugu.
Aljazeera yatangaje ko ibikorwa bya Australia bije nyuma y’umwuka mubi hagati ya Isiraheli na Australia nyuma yuko mu cyumweru gishize byateranye amagambo aho Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yise uwa Australia, Anthony Albanese umunyapolitiki w’umunyantege nke uhohotera ubwoko bw’Abayahudi.
Ibyo byatumye Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Australia, Tony Burke, asubiza Netanyahu amubwira ko imbaraga zidapimirwa mu mubare w’abantu bishwe cyangwa bicishijwe inzara.
Yavuze ko Netanyahu ari guhonda agatoki ku kandi nyuma yuko icyo gihugu giherutse gutangaza ko kizifatanya n’u Bwongereza, u Bufaransa na Canada kwemera Leta ya Palesitina.
Hashize iminsi mike ibyo bihugu byombi birebana ay’ingwe kuva Australia yakwangira umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetsi muri Isiraheli kwinjira muri icyo gihugu, ibintu byatumye Isiraheli ihita ikuraho viza z’abahagarariye Australia muri Palesitina.