Iran yateguje intambara mu karere Amerika niramuka iyigabyeho igitero
Mu Mahanga

Iran yateguje intambara mu karere Amerika niramuka iyigabyeho igitero

KAMALIZA AGNES

February 1, 2026

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, yaburiye ko hashobora kubaho intambara yakwira mu Karere mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahirahira zigaba igitero kuri Iran.

Ayotollah atangaje ibyo mu gihe Perezida wa Amerika Donald Trump amaze igihe arunda ingabo ze hafi ya Iran, ndetse aherutse gutangaza ko ashobora kugaba igitero kuri icyo gihugu kirenze icyo yagabye kuri Venezuela. 

Mu kiganiro Ayotollah yahaye ikinyamakuru Tasnim yagize ati: “Abanyamerika bakwiye kumenya ko nibatangiza intambara kuri iyi nshuro izaba intambara y’Akarere kose.” 

Donald Trump yari yavuze ko Iran iri mu biganiro bikomeye kandi ko yifuza ko byageza ku kintu gifatika nubwo mbere y’aho yari yaburiye ko ashobora kwivanga mu bibazo bya Iran, kubera gahunda yayo y’intwaro za nikeleyeri n’ibikorwa by’ubugome n’ubwicanyi buri gukorerwa abigaragambya bamagana ubutegetsi.

Amerika yohereje ubwato n’indege  by’intambara hafi ya Iran ndetse mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko ingabo zayo ziri gukorera hafi y’inyanja nubwo Ayotollah yavuze ko ibyo bikorwa byose bitakanga Iran.

Byari biteganyijwe ko Iran itangira imyitozo  ya gisirikare yo mu mazi irimo kurasa imbunda nyazo, ikabera mu nzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi cyane ku Isi zinyuramo amato atwara ibicuruzwa, gusa  ikinyamakuru Reuters cyatangaje amagambo iyo myitozo itakibaye.

Hafi ya kimwe cya gatanu cy’amavuta yose acuruzwa ku Isi anyura muri iyo nzira  kandi Iran yigeze gutangaza ko ihobora gufunga iyo nzira iramutse igabweho ibitero.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Activists News Agency ufite icyicaro muri Amerika, watangaje ko abarenga  6 300 bamaze kwicwa kuva  imyigaragambyo yatangira mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize, mu gihe undi muryango wa Iran, “Iran Human Rights”, wavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kuba urenga 25 000.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA